Nyamasheke: Abagore baremeye bagenzi babo batishoboye -

webrwanda
0

Abo mu mu Murenge wa Bushekeri IGIHE yasuye, bavuze ko bafashije abagore 10 maze babaha ingurube, ariko umwe muri bo ahabwa ihene. Aba bagore bahawe amatungo magufi, bazoroza bagenzi babo batishoboye.

Bane muri abo bagore batishoboye bahawe matora zo kuryamaho mu rwego rwo kubafasha kurara ahantu hasa neza ariko banatange umusaruro mu kazi kabo kuko kuryama neza bigira ingaruka nziza ku buzima.

Uwamariya Clementine uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Bushekeri, yagize ati “ni igikorwa dukora buri mwaka, duha amatungo na matora abagore bo muri buri kagari batishoboye, aya amatungo azabafasha kugira ngo nabo bazoroze abandi.”

Bamwe mu bahawe ubu bufasha, bavuze ko aya matungo agiye kubafasha kubona ifumbire no kwiteza imbere, mu gihe abahawe matora bavuze ko zigiye kubafasha kurwanya umwanda kuko bararaga ku birago.

Bambaririki Marie Chantal ati “Iwanjye nubakiwe na Leta, nta tungo nagiraga none ndanezerewe kuba nanjye ngiye korora nk’abandi kuko ngiye kubona agafumbire ndetse iyi ngurube niyororoka, nzaha undi utishoboye mbe nanagurisha izindi ngurube maze niteze imbere.”

Uzamushaka Christine yunzemo ati “Nararaga ku kirago ivumbi ryaranyishe, imbaragasa ntizaburaga ndetse tukarara tuvunika. Ubu ndishimye kuko ngiye kujya ndara kuri matora kandi nzajya mpakorera isuku. Ndashimira aba bagore babikoze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Munezero Yvan, yavuze ko aya matungo ahita ashakirwa ubwishingizi kugira ngo hagize irigira ikibazo, bitaba igihombo ku bagenerwabikorwa.

Ati “iyi ni gahunda yafashwe n’abagore, ni gahunda izakomeza no ku bandi hirya no hino mu midugudu. Icyo byadufashishe ni ukugira ngo abagore barare neza kandi turifuza ko bava mu bukene mu gihe bayorora neza. Aya matungo azafatirwa ubwishingizi kugira ngo anapfuye babashe gushumbushwa.”

Abagore bahawe amatungo na matora bashimye iki gikorwa, bavuga ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka bukarushaho kuba bwiza.

Bahawe amatungo arimo ingurube
Hatanzwe na matora



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)