Gakenke : Ikamyo itwaye Sima yibaranguye igarama mu muhanda Shoferi avamo ari mutaraga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwari utwaye iriya kamyo yari ipakiye sima ivuye i Musanze yerekeza i Kigali, yavuze ko yabuze uko ayegeka ku ruhande kuko yamwerekaga ko idafite feri.

ACP Rugwizangoga Revelien, ukuriye Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko ko impanuka yabaye mu gitondo kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati 'Impanuka koko yabaye, ikamyo yari ipakiye isima ivuye i Musanze yerekeza i Kigali. Umushoferi wayo yatubwiye ko yageze kuri Buranga imwereka ko nta feri. Yashatse uburyo yayishyira ku ruhande ariko iranga igarama mu muhanda.'

ACP Rugwizangoga yakomeje avuga ko ikamyo ari nshya, ariko ko itarageza igihe cyo kujyanwa muri control technique.

Umushoferi yavuyemo ari muzima, ndetse bamupimye bagasanga nta bisindisha yanyoye. Umutandiboyi we ni we wakomeretse ku kaguru ajyanwa kwa muganga.

ACP Rugwizangoga Revelien yavuze ko ubu umuhanda ari nyabagendwa kuko ku bufatanye n'abaturage ndetse ikamyo yakoze impanuka yashyizwe ku ruhande rumwe.

Ati 'Ubu umuhanda ni nyabagendwa kandi nta muntu yahitanye.'

JPEG - 50.5 ko
Bahise bayikuramo

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gakenke-Ikamyo-itwaye-Sima-yibaranguye-igarama-mu-muhanda-Shoferi-avamo-ari-mutaraga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)