Crystal Telecom yiyandukuje ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda -

webrwanda
0

Crystal Telecom ni ikigo cyakoraga nk’umuyobora ufasha abanyamigabane bacyo gutunga imigabane mu kigo cya MTN Rwanda.

Iki kigo cyari gifite imigabane ingana na 20% muri MTN Rwanda, ari nayo cyagurishaga ku banyamigabane bacyo, gusa kuva mu mpera z’umwaka ushize, Inama Nkuru ya CTL yemeje ko icyo kigo giseswa, abari abanyamigabane bacyo bagahindurirwa bagahabwa imigabane mu kigo cya MTN Rwanda.

Kuri ubu rero iki kigo cyamaze kwandikira ubuyobozi bwa RSE gisaba kwiyandukuza kuri iryo soko, nyuma y’uko Inama Nkuru ya Crystal Telecom yemeje uwo mwanzuro.

Mu ibaruwa banditse, bavuze ko Inama Nkuru y’icyo kigo iherutse guterana ku wa 22 Werurwe uyu mwaka, yemeje imyanzuro irimo ko ibikorwa by’ubucuruzi bya CTL bihagaritswe, ndetse bakaba batanze uburenganzira ku kigo cya MTN Rwanda bwo kwiyandikisha kuri RSE.

Inama Nkuru ya CTL kandi yemeje ko abanyamigabane b’icyo kigo, bazaguranirwa bagahabwa imigabane mu kigo cya MTN Rwanda, bigakorwa umunyamigabane aguranirwa umugabane umwe ku wundi, bivuze ko umuntu wari ufite imigabane 500 muri CTL, azahabwa indi 500 muri MTN Rwanda.

Umwanzuro wa gatatu uvuga ko Inama Nkuru ya CTL yemeje ko umutungo uzasigara nyuma y’igurana, ndetse na nyuma yo kwishyura umwenda wose CTL ifitiye ibindi bigo bitandukanye, uzasaranganywa mu banyamigabane b’icyo kigo.

Umwanzuro wa kane usaba ko nyuma yo kwishyura imyenda yose ndetse no gusaranganya ibyasigaye ku bandi banyamigabane, ubuyobozi bwa RSE bugomba gukura CTL ku rutonde rw’ibigo byanditse kuri RSE.

RSE kandi yasabwe kumenyesha iki cyemezo ku bindi bigo birimo Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari mu Rwanda (CMA), Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Ibiro byandika ibigo by’ubucuruzi mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse n’urundi rwego rwose rukeneye ayo makuru.

CTL kandi yasabye ko hatangwa uburenganzira ku banyamigabane bazaguranirwa bagahabwa iya MTN Rwanda, kugira ngo inzego zibishinzwe zirimo CMA zibimenyeshwe kandi zibyemeze.

Mu kiganiro na IGIHE, ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwavuze ko butariyandikisha kuri RSE mu buryo bwuzuye, kuko "Igikorwa cyo kwandikisha ikigo ku Isoko ry’Imari n’Imigabane gitwara igihe, rero ibiganiro n’abafatanyabikorwa bacu biracyakomeje".

MTN Rwanda iritegura kwandikisha imigabane yayo mu kigo kuri RSE nyuma y’uko iki kigo cyongereye 20% ku nyungu yacyo y’umwaka ushize, ndetse kikaba cyaragize abafatabuguzi barenga miliyoni esheshatu, barimo abarenga miliyoni 3,2 bakoresha serivise za mobile money.

Iza Irame, Umuyobozi wa Crystal Telecom iri mu nzira zo guseswa / Ifoto: New Times



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)