Byinshi byahindutse ageze ku buyobozi biramutungura, perezida wa Rayon Sports yavuze uwo yasabye uruhushya rwo kwiyamamaza(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele avuga ko yaje kwiyamamariza kuyobora iyi kipe abizi neza ko irimo ibibazo ariko nyuma yo kujya ku buyobozi yatunguwe no gusanga harimo ibindi bibazo byinshi atari azi.

Ni mu kiganiro kirambuye yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI kibanze ku bibazo bivugwa muri Rayon Sports muri iyi minsi.

Ku giti cye avuga ko afata umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports yabitewe n'ibibazo yabonaga ifite akumva ko hari icyo yakora, gusa ngo nta muntu wigeze amushuka ngo ajye kwiyamamaza nk'uko byavuzwe.

Ati'Imyaka mfite ndakeka nta muntu wanshuka, ari imyaka mfite n'uko nteye ntwanshuka. Rayon Sports nk'umuryango nkunda wari ufite ibibazo, ibibazo rero biravuka ariko abantu barabikemura, ninjye wizanye, nari nziko hari ibibazo nabonaga bibabaje, biteye agahinda, ndavuga ngo ariko nshobora kugira icyo nakora.'

Akomeza avuga ko umuntu yagishije inama akanasaba uruhushya kuko ntacyo yakora atamubwiye ari umufasha we.

Ati'Naravuze nti imbaraga zanjye uko niyizi nta musanzu natanga hariya hantu? Uwo nagishije inama nasabye uruhushya ni uwo nashatse, ntacyo nakora ntamubwiye.'

Akomeza avuga ko yagishije inama abantu batandukanye ariko bakamuca intege bamubwira ko atazayishobora kuko ari ikipe y'akavuyo, ariko we akumva ko hari icyakorwa ngo gashire.

Ati'ariko nagishije n'inama, abantu hafi ya bose bancaga intege, bati biriya bintu ntibizashoboka, Rayon Sports y'akavuyo, kuki se akavuyo katavamo? Ndaza ndiyamamaza, bagenzi banjye ntabwo twari tuziranye, bariyamamaza, turatorwa.'

Akimara gutorerwa kuyobora iyi kipe, yasanzemo ibindi bibazo atari azi ariko aho kubihunga ngo ate ikipe yiyemeje guhangana nabyo.

Ati'birumvikana ko nagezemo nkasangamo ibindi bibazo ntari nzi, ariko nemera ko mu buzima ntabwo ubuzima ari igitanda gishashe nk'uko ipusi iza igasanga gishashe ikaryama, ubuzima ni ibibazo. Ntabwo wahunga ibibazo cyangwa ngo ubirekere abandi iyo uri umugabo uba ugomba gutanga umuganda aha n'aha, urugamba rwa Rayon Sports si urugamba rukomeye kurusha izindi ngamba abantu barwana mu buzima.'

'Naremeye ndaza ibibazo ndabibona, nsanga bikomeye, nsanga hari ibyo ntari nzi ariko ndavuga ngo niba amateka yarashatse ko nzaba ndi hano, ngomba kugira icyo nkora nk'uko n'abandi kuva mu 1965 ishingwa, habaye abaperezida batandukanye bagiye bagira icyo bakora, ayo mateka yose tuvuga dushima hari abayobozi kandi bahuraga n'ibibazo, bakabivamo.'

Yavuze ko kandi abakeka ko azegura bidashoboka ko ahubwo we na komite ye bagomba gukorera abakunzi ba Rayon Sports icyo babatoreye ari cyo kubaka Rayon Sports.

Ati'abantu bati azegura, ntibishoboka! Ntibishoboka! Ntabwo bishoboka! Imana nintiza ubuzima njyewe na komite yanjye uko tubyumva, twaje nta gahato, twaje tubishaka tuzakorera Rayon Sports kugeza ku munota wa nyuma wo gutora abazadusimbura.'

Akurikije amezi 4 bamaze ku buyobozi bwa Rayon Sports n'ibyo bamaze gukora yizera ko hari aho bazaba bagejeje Rayon Sports hashimishije.

Perezida wa Rayon Sports, Uwizeye Jean Fidele na komite ye batorewe kuyobora Rayon Sports tariki ya 24 Ukwakira 2020 ubwo bari basimbuye komite y'inzibacyuho ya Murenzi Abdallah.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ngo umuntu yasabye uruhushya rwo kwiyamamaza ni umufasha we kuko ntacyo yakora atamubwiye
Ibibazo yasanze muri Rayon Sports birenze ibyo yari azi
Ngo nta mugabo uhunga ibibazo ahubwo ahangana nabyo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byinshi-byahindutse-ageze-ku-buyobozi-biramutungura-perezida-wa-rayon-sports-yavuze-uwo-yasabye-uruhushya-rwo-kwiyamamaza-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)