LIVE : Rusesabagina yatanze inzitizi yo gushimutwa, abo bareganwa bamutunga agatoki gutinza urubanza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uru rubanza ruburanishwa n'Urugereko rw'Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, Urukiko rwatangiye ruvuga ko uyu munsi humvwa ibisobanuro ku nzitizi za Paul Rusesabagina wavuze ko afite indi nzitizi.

Urukiko kandi rwasuye aho Rusesabagina afungiye ndetse ruganira na we, abunganizi be ndetse n'ubuyobozi bwa gereza busanga hari ibikwiye gukosorwa bimufasha kwitegura urubanza.

Umwe mu bunganira Paul Rusesabagina ari we Me Gatera Gashabana, ntiyagaragaye mu rukiko kuko yanditse arumenyesha ko yitabiriye urubanza ari kuburana i Arusha muri Tanzania.

Rusesabagina wahise ahabwa umwanya ngo avuge ku nzitizi yari yasabiye igihe cyo kuzitegura mu nyandiko, yavuze ko ari mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n'amategeko kuko yashimuswe.

Yagize ati 'Narashimuswe. Ndashaka kubanza gusubizwa uburenganzira bwanjye, mfungurwe.'

Me Jean Felix Rudakemwa yahise abaza impamvu Ubushinjacyaha butigeze busubiza kuri iyi nzitizi uruhande rw'uregwa rwashyize muri System, Ubushinjacyaha buvuga ko ikosa ryakozwe na Rusesabagina ndetse n'abamwunganira kuko batinze gushyira imyanzuro ya ziriya nzitizi muri system.

Uyu munyamategeko yavuze ko budashobora kuburana mu gihe batigeze babona imyanzuro y'Ubushinjacyaha isubiza iyabo kuri iriya nzitizi.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko imyanzuro bwayibonye muri iki gitondo bityo ko butari kubona uko buyisubiza, gusa buvuga ko bwo budakeneye umwanya wo kwitegura ahubwo ko bwiteguye kuburana.

Umushinjacyaha ati 'Nitwe twagomye gusaba igihe cyo kwitegura ku nzitizi kugira ngo tureshye imbere y'amategeko. Iyi nzitizi ntaho itaniye n'ibyavuzwe mbere, ibyaje ari inzitizi ku munsi wa mbere, igihe cyo kubisobanura byavuzwe ko ari amakuru.'

Me Jean Felix Rudakemwa wavugaga ko badashobora kuburana kuri izi nzitizi kuko byaba ari nk'umutego batezwe n'Ubushinjacyaha kuko butigeze busubiza ku myanzuro yabo.

Abaregwa hamwe na Rusesabagina kimwe n'abaregera indishyi, ntibishimiye iyi myitwarire ya Rusesabagina bise ko igamije gutinza nkana urubanza, bahise baka ijambo bavuga akabari ku mutima.

Nsabimana Callixte alias Sankara yavuze ko abaregwa bose bareshya imbere y'amategeko bityo ko umuburanyi umwe atagomba kuburizamo uburenganzira bw'abandi.

Sankara yagize ati 'Rusesabagina n'abamwunganira bameze nka ba banyeshuri batinya ibizamini. Buri gihe hari interrogation bavuga bati muyimure, muyimure.

Me Nkundabarashi Moïse wunganira Sankara na we yagarutse ku kuba hamaze kuba amaburanisha atatu ariko humvwa Paul Rusesabagina.

Uyu munyamategeko wavugaga ko uru rubanza rushobora kurangira muri 2024 mu gihe byaba bikomeje uku, yasabye Urukiko gushyiraho ingengabihe y'uburyo uru rubanza rugomba kuburanishwa.

Abanyamategeko baburanira abaregera indishyi muri uru rubanza na bo batse ijambo, bavuga ko iyi myitwarire ya Rusesabagina igamije gutinza urubanza kandi atari we wenyine uregwa muri uru rubanza.

Umwe muri aba banyamategeko yavuze ko Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, itegenaya ko inzitizi zitangwa mu rubanza rwo mu mizi, zitagomba gusubikwa inshuro zirenze ebyiri.

Ati 'Niba zibaye eshatu, mu mizi zizaba zingahe ?'

Undi munyamategeko muri aba bunganira abaregera indishyi, yavuze ko kuba umwe mu baburanyi yatanga inzitizi ari uburenganzira bwe ariko ko uburenganzira bwe butagomba kujya hejuru y'ubwa bagenzi be baburanira hamwe.

Yagize ati 'Ni uburenganzira bwe, ariko se uburenganzira bwe bwakandamiza ubw'abandi ?'

Nyuma y'izi mpaka ndende, Urukiko rwahise rufata umwanya wo kwiherera ngo rufate umwanzuro kuri buriya busabe bwa Rusesabagina ndetse n'ibyifuzo by'abandi baburanyi muri uru rubanza.

Photo : The New Times

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/LIVE-Rusesabagina-yatanze-inzitizi-yo-gushimutwa-abo-bareganwa-bamutunga-agatoki-gutinza-urubanza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)