Hasakaye amafoto y'umucangagereza w'umugore n'umugororwa bari kwiha akabyizi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rushinzwe imyitwarire muri gereza rwatangiye gukurikirana iby'iki gikorwa, rukavuga ko rutewe ipfunwe n'ibi byabereye muri iyi gereza.

Mu gihe uyu mucungagereza ugaragara mu mashusho asambana n'imfungwa, abayobozi basanga ibi bishobora kubashyira mu mazi abira.

Amashusho yasakaye agaragaza aba bombi bari kwiha akabyizi yafashwe na terefone y'iyi mfungwa, hakaba hari kwibazwa aho iyo terefone yaciye igera muri gereza.

Umuvugizi w'Ikigo cy'Abagororwa muri Afurika y'Epfo, Singabakho Nxumalo kuri uyu wa Gatatu ubwo yari kuri Radio 702 yagize ati 'Iperereza riri gukorwa rikomeye kurusha iby'aba bombi bagaragara muri videwo kuko… Turashaka kumenya niba ari igikorwa cyabaye gutyo gusa cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma, dushaka kumenya kandi niba nta bandi babikora.'

Singabakho yakomeje avuga ko iperereza rikorwa harebwa uko aba bombi bashoboye kugera mu biro, harebwe n'inkomoko. 'Iki ni ikirego gikomeye kuko hakoreshejwe terefone ubwo amashusho yafatwaga.'

'Biteye isoni cyane kandi biragoye kubisobanura. Sintekereza ko igihugu gikwiye guhura n'ibintu nk'ibi, byafashwe n'amashusho kandi aba bombi bari babizi neza ko bari kwifata amashusho kuri terefone.

'Kuba imfungwa n'abacungagereza bakoze imibonano mpuzabitsina ni ibikorwa biteye isoni bitakihanganirwa n'abategetsi. Uyu mucungagereza wafashwe azahabwa ibihano kuri iyi myitwarire ye.'

Nxumalo yabwiye TimesLIVE dukesha iyi nkuru ko amakuru yasakajwe ku mbugankoranyambaga avuga ko uyu mucungagereza yiyahuye ari ibihuha.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Hasakaye-amafoto-y-umucangagereza-w-umugore-n-umugororwa-bari-kwiha-akabyizi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)