AMAFOTO : Ingabire Grace ufite impano yo kubyina yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ku isaha ya saa tanu z'ijoro n'iminota 46' Ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021 ryambitswe Ingabire Grace winjiye mu irushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali.

Igisonga cya Mbere yabaye Akaliza Amanda [Nimero 01] wari uhagarariye Umujyi wa Kigali naho Igisonga cya kabiri yabaye Umutoni Witness [Nimero 28] wari uhagarariye Umujyi wa Kigali.

Ingabire Grace (No.7) yari ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 25 y'amavuko, afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.

Uyu mukobwa yambitswe ikamba asimbura Nishimwe Naomie wari umaze umyaka aryambitswe. Yegukanye ikamba mu birori byabereye muri Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021. Ni nyuma y'urugendo rwatangiye kuva mu Ukuboza 2020 hashakishwamo Miss Rwanda 2021.

Irushanwa rya Miss Rwanda ryiyandikishijwemo abakobwa 413. Bakuwemo 37 bahagararira Intara n'Umujyi wa Kigali, hanyuma hatorwa 20 bajya mu mwiherero. 20 bakuwemo 10 bagera mu cyiciro cya nyuma. Hatowe kandi batatu bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda. Ubwiza bwahawe amanota 30%, Umuco 30% naho Ubwenge bwahawe amanota 40%.

Agnes Mukazibera wari ukuriye Akanama Nkemurampaka yashimye buri mukobwa witabiriye Miss Rwanda, abateye inkunga n'abandi bose bagize uruhare mu migendekere myiza y'iki gikorwa. Yasabye abantu batandukanye kuzafasha aba bakobwa gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Ikamba ry'umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality] ryegukanwwe na Gaju Evelyne [Nimero 5] ; yahawe 1,800,000 Frw yatanzwe na Petersbakers. Ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photegenic] ryegukanwe na Uwase Phiona [Nimero 35].

Ikamba ry'umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner] ryegukanwe na Umutoniwase Sandrine ; yahembwe miliyoni 1 800 000 Frw no kwigira ubuntu muri Kaminuza.

Ikamba rya Nyampinga w'Umurage [Miss Heritage] ryegukanwe na Ishimwe Sonia. Yahembwe 1 800 000 Frw no kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

Ikamba ry'umukobwa ukunzwe ryegukanwe na Kayirebwa Marie Paul [Yagaragaye mu ndirimbo 'Ikinyafu' ya Bruce Melodie], yahembwe 1 800 000 Frw yatanzwe na MTN.

Musana Teta Hense yegukanye ikamba ry'umukobwa ufite umushinga mwiza [Most Innovative Project] yahembwe miliyoni 6 Frw no gufashwa na Banki ya Kigali.

Uwase Phionah yabaye Miss Photogenic ahembwa 1 800 000 Frw na Diamond Smile Dental Clinic.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Ingabire-Grace-ufite-impano-yo-kubyina-yegukanye-ikamba-rya-Miss-Rwanda-2021

Post a Comment

1Comments

  1. No face masks, yet one of them got it

    ReplyDelete
Post a Comment