Kayirebwa ugaragara mu ndirimbo 'Ikinyafu' ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2021 imitima yabo yadihaga buri wese yibaza uko birangira. Hari abakobwa bagendaga bavugwa cyane bagatungwa agatoki ko bashobora kwegukana ikamba, gusa siko byagenze burya ibintu byose bigira impinduka. 

Amarushanwa ya Miss Rwanda 2021 ubwo yatangiraga, umukobwa witwa Kabagema Laila yakije umuriro kuko ari we wakomezaga kwiganza mu majwi y'amatora ya SMS na Online ariko nta mahirwe yigeze amusekera muri aya marushanwa.

Kayirebwa Marie Paul wagaragaye mu ndirimbo 'Ikinyafu'

Kayirebwa Mari Paul yavugishije benshi kubera kwitabira Miss Rwanda nyuma yo kugaragara mu ndirimbo 'Ikinyafu' y'umuhanzi Bruce Melodie yakoranye na Kenny Sol. Yitabira irushanwa, yatangarije itangazamakuru ko atari yifitiye icyizere muri we kuko yari yaragaragaye mu mashusho y'indirimbo.

Kuri ubu ariko Kayirebwa yararanye ibyishimo kuko yegukanye Ikamba ry'umukobwa wakunzwe cyane muri iri rushanwa (Miss Popularity). Iri ni ikamba rikomeye kuko harimo ibihembo bitandukanye.

Ibyo bihembo harimo guhembwa 1,800,000Frw azatangwa na MTN Rwanda, azahabwa kandi na Telefone ya iPhone 10Plus nayo izatangwa na MTN Rwanda, azamara umwaka wose akoresha Internet y'ubuntu ya MTN Rwanda no guhamagara ku buntu, maze ahabwe na Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.


Kayirebwa yari nimero 13


Kayitebwa yabaye umukobwa wakunzwe cyane muri Miss Rwanda 2021


Kayirebwa Marie Paul yabaye Miss Popularity ahembwa ibihembo bitandukanye na MTN Rwanda

REBA HANO INDIRIMBO 'IKINYAFU' KAYIREBWA AGARAGARAMO




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104119/kayirebwa-ugaragara-mu-ndirimbo-ikinyafu-ya-bruce-melodie-yegukanye-ikamba-rya-miss-popula-104119.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)