Ali Mahdi Mohamed wayoboye Somalia yapfiriye muri Kenya aho yari arwariye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango wa Ali Mahdi Mohamed wemeje urupfu rw'uyu mugabo witabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe mu bitaro by'i Nairobi muri Kenya.

Ali Mahdi Mohamed yarembye mu cyumweru gishize ubwo yahitaga ajyanwa kuvurizwa muri Kenya ari na ho yapfiriye.

Uyu mugabo yabaye Perezida wa Somalia kuva muri Mutarama 1991 kugeza muri Mutarama 1997 ubwo yashyirwagaho n'ishyaka USC (United Somali Congress) ryari rimaze gukura ku butegetsi Mohamed Siad Barre.

Ubutegetsi bwe bwahuye n'imbogamizi zitoroshye kuko bwaranzwe n'imvururu zamenyekeyemo amaraso zatezwaga na Gen Aideed, ndetse ubu ingaruka z'ibi bibazo zikaba zigikomeje muri kiriya gihugu.

Hassan Sheikh Mohamud na we wayoboye kiriya gihugu, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Yagize ati 'Yatanze umusanzu mu gutaraba igihugu cyacu mu bihe byari bigoye. Imana imuhe kuruhukira mu mahoro kandi ihe Abanya-Somalia n'umuryango we kwihangana.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Ali-Mahdi-Mohamed-wayoboye-Somalia-yapfiriye-muri-Kenya-aho-yari-arwariye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)