Nyuma y'Impanga Series, Diane wamenyekanye muri City Maid n'umugabo we bazanye indi filime ifite umwihariko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahavu Jeannette wamenyekanye muri City Maid nka Diane, ubu akaba yaratangiye gukora filime ye ku giti cye yise Impanga Series afashwamo n'umugabo we Ndayikengurukiye Fleury[Legend], ubu basohoye indi filime bise 'Isi Dutuye', igamije kwihisha abantu ubuzima bwa buri munsi bahura nabwo.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Legend yavuze ko iyi filime babanje gushora uduce duke kugira ngo babanze barebe uko abantu bayakira.

AtiTwabanje gusohora uduce tubiri kugira ngo tubanze turebe ko abantu bayikunda, twasohoye agace kamwe kamwe buri Cyumweru kugira ngo tubanze turebe icyo abantu bayivugaho, ku wa Kane(uyu munsi) harasohoka agace ka 3, izacu kuri YouTube Channnel Impanga TV, ni nayo inyuraho impanga Series.'

Yakomeje avuga ko ari filime ifite umwihariko w'uko n'ubwo ari uruhererekane ari nk'izisanzwe kuko yo buri gace kazajya karangira inyigisho bashaka gutanga itambutse.

Ati'ni filime twashyizeho kugira ngo ihindure ubuzima bw'Abantu, abantu beshi baba bakeneye kwiga, mbese ni ishuri twashyiriyeho abantu kugira ngo bige bahindure ubuzima, ni filime kandi itari uruhererekane buri gace kazajya karangirana n'icyo igomba kwigisha kirangiye. Twayishyizeho kugira ngo twigishe abantu ubuzima bwa buri munsi bw'ibibera ku Isi, ni nayo mpamvu twayise Isi Dutuye.'

Legend na Bahavu nibo bakoze Impanga Series yakunzwe ubu ikaba isigaye inyura kuri televiziyo Rwanda ariko no mu minsi iri imbere izongera inyure kuri YouTube, bakoze kandi n'indi yitwa Impanga Lockdown ubu bakaba bageze ku Isi Dutuye.

Legend na Diane batangiye gusohora indi filime ya 3



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-impanga-series-diane-wamenyekanye-muri-city-maid-n-umugabo-we-bazanye-indi-filime-ifite-umwihariko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)