Miss Uwihirwe Yasipi na Miss Phiona batanze i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Uwihirwe na Miss Phiona bakoze iki gikorwa mu mpera z'icyumweru gishize. G.S Kagugu yahawe ibikoresho by'ishuri n'iby'isuku iherereye mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Aba banyeshuri bahawe amakayi, amakaramu n'udupfukamunwa two kwifashisha muri iki gihe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Yasipi Casimir usanzwe ari Ambasaderi w'Ubukerarugendo muri Leta ya Cross River yo muri Nigeria, yabwiye INYARWANDA ko yakoze iki gikorwa binyuze mu muryango Casimir Foundation yashinze, kandi ko yahereye kuri iki kigo bitewe n'uko hari ibikorwa bitandukanye yagiye ahakorera.

Avuga ko bakoze iki mu gikorwa mu rwego rwo gufasha abana biga mu mashuri abanza 'bafite ubushobozi bucye ku bijyanye n'ibikoresho by'amashuri.'

Batanze amakayi agera kuri 864, amakaramu 600 n'udupfukamunwa 400. Abana 200 ni bo bahawe amakayi n'udupfukamunwa, abandi 100 bahabwa udupfukamunwa gusa.

Iki gikorwa cyageze no ku bana b'incuke biga ku ishuri rya Batsinda, bahawe udupfukamunwa 100.

Miss Yasipi ati 'Nabikoze nka Casimir Foundation mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bari ku mashuri kugira ngo bibashe kuborohera kubadafite ubushobozi.'

Uyu mukobwa ufite ikamba rya Sports Princess yakuye mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020, avuga ko aba banyeshuri bahawe ibikoresho ari ikigo cy'amashuri cyabahisemo mu bandi batabasha kubona ibikoresho by'ishuri. Kandi basanzwe biga bibagoye.

Abanyeshuri bahawe ibikoresho biga kuva mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza kugeza mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza.

Miss Yasipi avuga ko Casimir Foundation ihagaze neza, ariko ko ikiri gushaka abaterankunga bayifasha mu bikorwa bitandukanye. Akavuga ko iki gikorwa bakoze mu mpera z'icyumweru gishize bagifashijwemo n'umuterankunga uba mu mahanga.

Ni igikorwa avuga ko bateganyaga gukora mbere ya Guma mu Rugo ya mbere, bakomwa mu nkokora n'uko batahise babona ubushobozi.

Uyu mukobwa avuga ko mu gihe cya Guma mu Rugo, ubufasha bagiye babona bagiye babwifashisha mu gufasha imiryango itishoboye, bayiha ibikoresho byo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi n'ibindi.

Igikorwa cyo guha ibikoresho by'ishuri abanyeshuri cyatwaye arenga 500,000 Frw.

G.S Kagugu iri mu bigo bifite abanyeshuri benshi mu Rwanda. Ifite abarenga ibihumbi bitandatu biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye. Iki kigo kiri hafi y'iwabo ya Miss Yasipi byanatumye ari ho ahera.

Miss Yasipi aherekejwe na Miss Phiona batanze ibikoresho by'ishuri ku kigo cya G.S Kagugu cyo muri Gasabo

Miss Yasipi yavuze ko Casimir Foundation ikomeje ibikorwa byo gufasha ari nako ishakisha abaterankunga

Abanyeshuri barenga 200 biga kuri G.S Kagugu nibo bahawe amakayi, amarakaramu n'udupfukamunwa

Umwiza Phiona wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020, yaherekeje Miss Yasipi mu gikorwa cyo gufasha abanyeshuri bagorwaga no kubona ibikoresho by'ishuri

Miss Yasipi na Miss Phiona bashimiwe umusanzu wabo mu ikigo cy'amashuri cya G.S Kagugu

AMAFOTO: ROBERT MUTABAZI-ISIMBI TV



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103752/miss-uwihirwe-yasipi-na-miss-phiona-batanze-ibikoresho-byishuri-ku-banyeshuri-200-ba-gs-ka-103752.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)