Abavuga Igifaransa basabwe no kugikoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga -

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje abagore bayobora ibigo bitandukanye bakoresha Ururimi rw’Igifaransa byateguwe na Cleo Kivu Hotel ku bufatanye na Skol Rwanda, Tele 10 na Canal+.

Izi mpungenge zagaragajwe nyuma yo kubona ko inyandiko nyinshi n’ubutumwa abantu bahanana bikunze kuba biri mu Cyongereza.

Hakizimana Lydie, Umuyobozi wa Happy Hearts & Aims, inzu ikorana na Minisiteri y’Uburezi mu kwandika ibitabo by’abanyeshuri yavuze ko ibikenerwa mu kwiga, ibyinshi ubisanga mu Cyongereza, yemeza ko bizitira abavuga Igifaransa.

Ati “Ibikoresho byose dukenera mu guhanahana amakuru usanga biri mu Cyongereza mbere ya 2009 amashuri yose yigaga mu Gifaransa nanjye ubwanjye amashuri yose nayize mu Gifaransa ariko muri kaminuza hazagamo n’Icyongereza kandi twagiye tubimenyera ariko gushaka ibijyanye n’amasomo y’Igifaransa kubibona wasangaga bikomeye, ariko kumenya Igifaransa hanakenewe n’uruhare rw’umuryango nk’umubyeyi agafasha abana kwiga akabaganiriza byatuma umwana akura avuga ururimi neza.’’

Nicole Bamukunde, Umuyobozi wa Vater Rwanda, Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubukerarugendo yasabye abavuga Igifaransa kugikoresha mu bijyanye n’ikoranabuhanga ngo kuko hafi y’imfashanyigisho zose ziba kuri internet ziba ziri mu Cyongereza.

Ati “Ku birebana n’imfashanyigisho z’Igifaransa nubwo bigorana kuzibona, ikoranabuhanga ryarabikemuye kuko ubona ibyo ukeneye upfa kuba ufite mudasobwa ibindi byose ukeneye urabibona nubwo usanga ibyinshi biri mu Cyongereza.”

Yasabye urubyiruko kwitabira gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko abavuga Igifaransa bagasangizanya amakuru bakoresheje uru rubuga.

Dr Carmen Nibigira, umwarimu wa kaminuza akaba n’impuguke mu bukerarugendo yavuze ko hakorwa ishoramari mu gufasha abavuga Igifaransa kugera ku makuru n’ubushakashatsi.

Ati “Iyo urebye kaminuza nyinshi zikomeye usanga ari izo mu bihugu bivuga Icyongereza niba dukeneye ko mu masomo no mu bushakashatsi habamo ishoramari muri kaminuza no mu mashuri asanzwe kuko bisaba ubushobozi kandi ntibyaboneka hadakozwe ubuvugizi no gufasha mu bushakashatsi mu iterambere ku buryo ibizajya bikorwa bizagirira akamaro miliyoni z’urubyiruko cyane cyane muri Afurika y’Iburengerazuba n’Iburasirazuba bavuga Icyongereza n’Igifaransa’’

Yakomeje avuga ko bitewe naho u Rwanda ruherereye nk’igihugu ari ngombwa kumenya Igifaransa kugira ngo ugere ku mahirwe ari mu baturanyi bakoresha uru rurimi.

Ati ‘’Nko mu bukerarugendo n’imico itandukanye ihura kandi bigakorwa hakoreshejwe ururimi urebye nk’aho turi, mu Burengerazuba hari RDC, mu Majyepfo hari u Burundi bose bavuga Igifaransa abandi bavuga Icyongereza twebwe ni ngombwa kumenya Igifaransa nk’abanyeshuri nigisha mbabwira ko kuvuga indimi nyinshi ari amahirwe n’urufunguzo rw’ubuzima. Igifaransa turi gushaka ko cyaba ururimi rukoreshwa mu bucuruzi dusaba abagore n’urubyiruko kwitabira ikoranabuhanga kuko ariho usanga byose dukeneye.’’

Cleo Lake Kivu hôtel yateguye ibi biganiro iherereye mu Karere ka Karongi, ikaba ari mwe muri hoteli ifite ubunararibonye mu kwakira abayigana neza. Ifite umwihariko wo kuba iri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Umuryango Mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) watangiye ubufatanye n’u Rwanda kugira ngo ururimi rw’Igifaransa ruhabwe umwanya munini mu mashuri bityo ruzamuke mu gihugu.

Lydie Hakizimana (iburyo) yagaragaje impungenge z'uko imfashanyigisho nyinshi zisigaye ziri mu Cyongereza
Ni ibiganiro byitabiriwe n'abagore bayoboye ibigo bitandukanye
Nicole Bamukunde yasabye urubyiruko ruvuga Igifaransa no kugikoresha mu bijyanye n'ikoranabuhanga



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)