MINEDUC yabisabye ibigo by’amashuri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, ubwo hizihizwagwa umunsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri umuhango wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kayanga ruri mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo.
Kuri iki kigo cyigamo abana 2158, hatewemo ibiti by’imbuto zitandukanye hanakorwa uturima tw’igikoni turimo amoko atandukanye y’imboga kugira ngo bijye byifashishwa mu kugaburira abana bahiga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko iyi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto no gukora uturima tw’igikoni mu bigo by’amashuri ari nziza kuko izatuma bigira ubushobozi bwo kugaburira abanyeshuri saa sita.
Ati “Icyo dukangurira amashuri ni uko na buri shuri naryo ryagenda ryiyubakamo ubushobozi kugira ngo ribone ibyo kugaburira abana biri hafi, ibi mwabonye hano twateraga ibiti by’imbuto n’imboga bikaba ari ingenzi cyane ndetse bizafasha iri shuri kwiyubakamo ubwo bushobozi ubwaryo kandi ni gahunda dukangurira buri shuri ndetse na Minisiteri n’abafatanyabikorwa tuzagenda dushyiramo imbaraga kugira ngo dufashe amashuri kwiyubakamo ubwo bushobozi.”
Yakomeje ashishikariza amashuri yose gutera ibiti n’imboga kugira ngo abana bayigamo bazabashe kubona intungamubiri nziza zibafasha gukura no kwiga neza.
Kwizera Bosco wiga mu mwaka wa Mbere muri GS Kayanga, na we yemeza ko ibiti bateye bizabafasha cyane mu minsi iri imbere.
Ati “Twabyishimiye kuko mu minsi iri imbere ziriya mboga zatewe nizo tuzajya turya na ziriya mbuto kandi bizajya bituma twese duhaga ubuyobozi nabwo butajya gushakisha ibyo butugaburira kure.”
Umuyobozi wa GS Kayanga, Nahayo Clemence, yavuze ko bishimiye uyu munsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri kuko uzafasha ababyeyi kumva akamaro iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.
Ati “Uyu ni umunsi dushima kuko udufasha kumvikanisha iyi gahunda mu babyeyi kugira ngo nabo bumve uruhare rwabo babone ko Leta ibyo yifuriza umunyarwanda ari byiza nabo babigiremo uruhare.”
Yakomeje asaba ababyeyi barerera muri iki kigo n’abandi kumva iyi gahunda ya Leta igamije guteza imbere buri munyarwanda kuko irinda umwana kugendagenda ku buryo ashobora guhura n’izindi ngaruka.
Mu 2014 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, hagamijwe kubafasha kuzamura urwego rw’imitsindire ntawe uguye isari.
Mu myaka ine ya mbere, iyi gahunda yahabwaga ingengo y’imari ya miliyari 5.5 Frw ariko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, yageze kuri miliyari 7 Frw.
Mu 2019, abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 baryaga ku ishuri bari 97,3%, Umujyi wa Kigali wazaga ku isonga n’ubwitabire bugera ku 100%, Amajyaruguru 99,4%, Intara y’Uburengerazuba 95,2%, Amajyepfo 97,3%, Intara y’Uburazirazuba nayo ikagira ubwitabire bwa 97,3%.