Urubanza ruregwamo Rusesabagina ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rukaba ruri gukorera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Uyu mugabo w’imyaka 66 ntiyagaragaye mu rukiko nyuma y’uko mu iburanisha riheruka ryo ku wa 12 Werurwe 2021, urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo kongererwa amezi atandatu yo gutegura neza dosiye ye.
Yagize ati “Ndagira ngo mbwire urukiko n’ubucamanza ko uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye, urukiko rwanze kubwubahiriza.”
Yakomeje agira ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza. Urubanza rwanjye ndaruhagaritse.”
Urukiko rwahise rukomeza iburanisha ruhereye kuri Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wahoze ari Umuvugizi wa MRCD/FLN, Umutwe w’Inyeshyamba wagabye ibitero bitandukanye mu Rwanda.
Uyu musore w’imyaka 39 aregwa ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba ndetse yaburanye byose abyemera, anabisabira imbabazi.
Biteganyijwe ko iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Werurwe 2021, ritangira humvwa Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana ‘Sankara’.
UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:
UBUSHINJACYAHA BUGIYE GUKOMEZA KWEREKANA UKO IBYAHA ABAREGWA 20 BASHINJWA BYAKOZWE
11:13: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko hari uburyo ibyaha byakozwe ndetse ubushinjacyaha bwasabye kwemererwa ko humvwa abatangabuhamya babiri bafite amakuru y’ingenzi mu rukiko arimo uko ibikorwa by’iterabwoba byatangiye ndetse bigatangirwa ibimenyetso.
11:07: Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’, yavuze ko hakwiye gutekerezwa ku buryo bwo gufasha abagororwa kubona amafunguro.
Ati “Iyo twiriwe kuri gereza hagati ya saa Yine na saa Tanu baduha ibigori tukabirya. Nk’ubu tuba twaje nta gakoma tunyweye. Burya iyo umuntu yariye ni bwo atekereza neza.’’
Umucamanza Muhima yijeje ko urukiko ruzaganira na Gereza bafungiyeyo hanyuma hakarebwa icyakorwa.
11:04: Nikuzwe Simeon yavuze ko mu kugena gahunda hanakwitabwa ku mibereho y’abaregwa kuko hari igihe umuntu aryama ameze neza ariko akaba yaramuka atameze neza.
Ati “Ubuzima tubayemo buratugoye kubera imirire tubona, mu birinda indwara, ibyubaka imbaraga n’ibindi.’’
Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko mu gihe hari ikibazo hakoreshwa uburyo busanzwe bwifashishwa.
Abadipolomate bitabiriye iburanisha
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, mu rukiko hagaragaye abadipolomate bo mu bihugu bitandukanye.
Mu gufasha gukurikirana urubanza bashyiriweho uburyo bwo gusemura butuma bakurikirana neza ibiri kuvugirwa mu rubanza.



10:40: Urukiko rwagaragarije ababuranyi ingengabihe (road map) y’uburyo urubanza rwaburanishwa. Abashinjacyaha n’abavoka bari gutanga ibitekerezo kuri iyo ngingo mbere y’uko hafatwa umwanzuro kuri iyo gahunda.
10:20: Me Nkundabarashi yavuze ko Nsabimana akwiye gufatwa nk’aho hari impamvu zifatwa nk’inyoroshyacyaha ku byaha akurikiranyweho.
Ati “Nsabimana yagaragaje gukorana n’inzego zose kandi n’Ubushinjacyaha hari ibyo duhuriyeho. Kuba yarafashe icyemezo cyo korohereza ubutabera kuva yatangira kubazwa muri RIB, Ubushinjacyaha n’ahandi, urukiko rukwiye kubirebaho.’’
Yavuze ko indi mpamvu ari uko Nsabimana Callixte ari ubwambere akurikiranywe n’inkiko byerekana ko yari asanzwe ari umuntu witwara neza muri sosiyete.
Ati “Indi mpamvu ni uburyo bw’imiburanire ya Nsabimana, yagiye agaragaza ko yitandukanyije n’ibyo umutwe yarimo wakoze. Izi mpamvu nyoroshyacyaha twagaragaje, ku ngaruka zagira tuzabivugaho nyuma.’’
Sankara abajijwe niba hari icyo yongeraho yagize ati "Ntacyo mfite cyo kongeraho Nyakubahwa Perezida.’’
10:15: Me Nkundabarashi yavuze ko hari ibikorwa bimwe Ubushinjacyaha bwerekanye ko bigize ibyaha bitandukanye kandi nyamara ‘bitagakwiye gukurikiranwaho mu gihe kimwe.’
Yavuze ko ibyaha bitatu birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba no kuba mu mutwe w’iterabwoba bikwiye guhuzwa.
Ati “Nsabimana yasobanuye ko yari Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD akaba n’Umuvugizi wa FLN. Ibyo yakoze yarabivuze.’’
Me Nkundabarashi Moïse yasabye urukiko kandi kuzareba ko ibyaha byakozwe mbere y’uko amategeko asohoka mu igazeti ya Leta bitagombaga gukurikiranwa.
Ati “Ibyo nabyo twumva urukiko rwazabisuzuma mu gihe ruzaba rwiherereye. Twe tubona hakwiye gushingirwa ku itegeko rya 2012.’’
10:01: Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yatangiye gusobanura ku biregwa umukiliye we hashingiwe ku mategeko. Yavuze ko umukiliya we yagaragaje uruhare rwe mu bikorwa, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.
Yavuze ko Ubushinjacyaha bwagaragaje Nsabimana nk’umuntu ufite imyitwarire idahwitse, byatumye yirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda, akajya kurangiriza amashuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali.
Ati “Mu rubanza aho umuburanyi yemera icyaha, biba bifite ingaruka mu gihe urukiko rugiye kwiherera rufata icyemezo. Nimureba mu ikoranabuhanga ku kimenyetso cya 200, twagaragaje ibimenyetso bishimangira ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze atari byo cyane ku byo kwirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda.’’
Yavuze ko hari inyandiko zerekana ko Nsabimana yasoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda.
URUKIKO RWANZUYE KO URUBANZA RUKOMEZA KUBURANISHWA RUSESABAGINA ADAHARI
09:51: Abacamanza bagarutse mu byicaro byabo. Urukiko rwanzuye ko hashingiwe ku itegeko ryerekeye imanza z’inshinjabyaha, urubanza rugomba gukomeza.
Mu isesengura rwakoze rwagaragaje ko uregwa icyaha cy’ubugome agomba kwitabira iburanisha ariko ataboneka nta mpamvu zifatika yatanze akaba yaburanishwa adahari.
Rwatanze ingero za Ingabire Victoire na Munyagishari Bernard baburanye n’Ubushinjacyaha bivanye mu rubanza ariko nyuma rugakomeza.
Urukiko rwavuze ko hashingiwe ku ngero zitandukanye no kuba Rusesabagina Paul atitabye urukiko nta mpamvu, urubanza ruzakomeza kuburanishwa adahari kuko ari we wivukije uburenganzira.
Rwemeje ko buri gihe azajya amenyeshwa itariki y’urubanza, ndetse afite uburenganzira bwo kwitaba urukiko mu gihe urubanza rutarapfundikirwa.
Bigenda bite iyo umuburanyi wikuye mu rubanza?
Abanyamategeko basobanura ko ubusanzwe haba mu Bugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko, umuntu afite uburenganzira bwo guceceka ariko ntabwo bibuza ibazwa cyangwa urubanza gukomeza.
Umunyamategeko Me Buhuru Célestin aheruka kubwira IGIHE ko ibyakozwe na Rusesabagina [kwikura mu rubanza] ari ibisanzwe ariko bitabuza urubanza gukomeza.
Ati “Ni uburenganzira bw’umuburanyi, ashobora no kutagira icyo avuga, akanzura ko nta kintu azongera kuvuga agaceceka, ashobora no kuvuga ko atazitaba ntazongere kuburana. Gusa urukiko narwo rufite ububasha bwo gukomeza rukamuburanisha adahari.”
Ubusanzwe mu gihe umuburanyi [aha ni Rusesabagina] yanze kwitaba urukiko, birashoboka ko yavugana n’umwavoka we akamuhagararira ariko kuri we yaba Gatera Gashabana [ukiri i Arusha muri Tanzania] na Me Rudakemwa Félix nta wagaragaye mu rukiko.
Amafoto y’abaregwa hamwe na Sankara bari mu rukiko, bategereje umwanzuro ku gukomeza cyangwa gusubika iburanisha kubera ko Rusesabagina Paul atagaragayemo







09:12: Inteko iburanisha ifashe iminota mike yo kwiherera ngo ifate umwanzuro niba urubanza rukomeza cyangwa rugasubikwa bitewe no kuba Rusesabagina Paul atabonetse mu rukiko ku mpamvu ze bwite.
09:07: Rugeyo Jean yifashishije ingingo ya 57 ivuga ibijyanye no kutitabira iburanisha rya bamwe mu baregwa mu rubanza ruhuriweho n’abantu benshi, yasobanuye icyo amategeko ateganya.
Ati “Nta cyatuma iburanisha ridakomeza mu gihe bisabwe n’ababuranyi. Ivuga ko iyo ibirego bidashobora gutandukanywa, bamwe bakitaba abandi ntibitabe, urukiko rubisabwe cyangwa rubyibwirije rushobora gusubika iburanisha mu nyungu z’ubutabera ariko byasabwe n’umuburanyi rugakomeza. Twe turasaba ko urubanza rukomeza.’’

09:01: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yifashishije ingero z’aho umuburanyi yikuye mu rubanza kandi rugakomeza kuburanishwa.
Yatanze urugero rwa Dr Léon Mugesera waburanishijwe Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka adahari.
Yanavuze ko mu rubanza rwaregwagamo Ferdinand Nahimana, Hassan Ngeze na Barayagwiza Jean Bosco mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha. Uyu wa nyuma yafashe icyemezo cyo kutitaba urukiko kandi rwanzuye ko urubanza rukomeza kuburanishwa nk’aho uregwa ahari.
Ati “Turasaba ko urubanza rukomeza kuburanishwa kandi rukazacibwa nk’aho yari ahari kuko yamenyeshejwe mu nzira zemewe n’amategeko.’’

08:56: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko urubanza rukwiye gukomeza.
Ati “Dusanga amategeko yubahirijwe kuko iburanisha ry’uyu munsi yari arizi. Turasanga nta cyabuza ko uyu munsi urubanza rukomeza, ni uburenganzira bw’uregwa kutitaba urukiko ariko urubanza rukwiye gukomeza nkuko biteganyijwe.”
08:54: Perezida w’Inteko Iburanisha, Umucamanza Muhima Antoine yatangiye asaba umwanditsi w’urukiko gusoma raporo ya gereza Rusesabagina afungiyemo yakoze raporo ko atitabira iburanisha.
Iyo raporo ivuga ko Rusesabagina ‘yanze kwitabira iburanisha yahamagajwemo ku mpamvu ze. Yavuze ko atazongera kwitabira urubanza. Yavuze ko n’ikindi gihe azahamagazwa muri uru rukiko ko atazitaba kuko nta butabera arwitezeho.’’
08:49: Inteko iburanisha yageze mu byicaro byayo. Iburanisha rigiye gutangira.
08:42: Abaregwa bageze mu rukiko bategereje ko inteko iburanisha ihagera igatangira kuburanisha urubanza. Iburanisha ryagombaga gutangira saa Mbili n’igice ariko hari ababuranyi bataragera mu rukiko bagitegerejwe.
- Mu iburanisha riheruka Nsabimana Callixte ’Sankara’ yaburanye yemera ibyaha byose uko ari 17 ashinjwa.
Ibyaha biregwa Nsabimana Callixte ’Sankara’
- Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
- Iterabwoba ku nyungu za politiki.
- Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba.
- Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba.
- Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
- Kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba.
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufataho umuntu ho ubugwate.
- Gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangiza Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
- Guhakana Jenoside.
- Gupfobya Jenoside.
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwika undi ku bushake, inyubako, ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.
- Kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara.
- Guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano zitangwa n’inzego zabigenewe.
- Ubufatanyacyaha ku cyaha gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
- Gutanga, kwakira, gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.
07:42: Abaregwa uko ari 20 ukuyemo Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza bageze ku Rukiko rw’Ikirenga.








KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI
Inkuru bifitanye isano: Urukiko rwanze ubusabe bwa Rusesabagina bwo guhabwa amezi 6 yo gutegura dosiye, Sankara yemeye ibyaha 17 aregwa (Amafoto na Video)
Amafoto: Igirubuntu Darcy