Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Queen Darleen, yatunguye abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko nyina amaze imyaka irenga 10 afungiye muri Hong Kong.
Queen Darleen, usanzwe ari mushiki wa Diamond Platnumz kuri se, Mzee Abdul Juma, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM, aho yasobanuye ku buzima bwe bwite n'umubano afitanye n'ababyeyi be.
Mu gihe se akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ashinja Diamond kutamwitaho no kutamufasha nk'uko afasha nyina, Sandra Kassim uzwi nka Mama Dangote, Queen Darleen yavuze ko atishimira uburyo se ahora akurura impaka.
Yagize ati:l 'Buri gihe mubwira ko ibyo akora atari byo. Ntabwo nkunda uburyo ashaka kumenyekana mu bintu bitari byiza.'
Ubwo yabazwaga impamvu nyina adakunze kuvugwa cyangwa kugaragara, Queen Darleen yahise avuga ko afungiye muri Hong Kong.
Ati'Mama ari muri gereza. Hashize imyaka 10 ntaramubona.'
Yavuze ko nubwo badahura, bakomeza kuvugana rimwe na rimwe, ariko ko atari bo bamuhamagara ahubwo ko ari nyina ubahamagara igihe abonye uburyo bitewe na gahunda yashyizweho n'ubuyobozi bwa gereza.
Queen Darleen ni umwe mu bahanzikazi b'abagore bazwi muri Tanzania, akaba yaranamamaye binyuze muri label ya Wasafi abarizwamo isanzwe iyobowe na musaza we, Diamond Platnumz.
Source : http://isimbi.rw/mukase-wa-diamond-platinumz-amaze-imyaka-10-cumi-afungiwe-muri-hong-kong.html