Turatsinda APR FC ngo tujye finali gukora iki? - Bekeni #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Etincelles FC, Bekeni yavuze ko nta mpamvu n'imwe abona yatuma atsinda APR FC ngo agere ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro kuko nta kamaro abona byagirira iyi kipe.

Ibi yabigarutseho mu gihe yitegura guhura na APR FC mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026.

Bekeni yavuze ko yaje muri Etincelles FC akora ibishoboka byose ariko abantu ntibanyurwa.

Ati "Twagize amahirwe mu Gikombe cy'Amahoro tuza muri bane ba mbere tuvuye ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona ariko namwe ntimunyurwa muravuga ngo mwagombaga gutsinda."

Yakomeje avuga ko gusezerera APR FC byashoboka ariko na none akaba abona ntacyo yaba agiye gukora ku mukino wa nyuma.

Ati "Reka iyo mibare nyibabwire, gusezerera APR FC bivuze kugera ku mukino wa nyuma, ugezeyo igikombe uragitwaye, Etincelles FC ifite itike y'indege yayigeza n'i Burundi? Ifite ubwo bushobozi? Ikipe yaba igiye gupfa kuko bakinishije Etincelles mu marushanwa Nyafurika nabonye ingaruka zatubayeho, Mukura VS yagiye gukina imikino Nyafurika mwabonye ingaruka zayibayeho."

Ikipe izakomeza hagati Etincelles FC na APR FC ku mukino wa w'Igikombe cy'Amahoro izahura n'izakomeza hagati ya Rayon Sports na Gorilla FC.

Bekeni yavuze ko nta mpamvu yo gusezerera APR FC kuko ntacyo bajya gukora ku mukino wa nyuma



Source : http://isimbi.rw/turatsinda-apr-fc-ngo-tujye-finali-gukora-iki-bekeni.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)