LIVE : Bishop Niyomwungeri yaje mu Rukiko kuvuga uko Rusesabagina yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko urukiko rwemeje ko Bishop Niyomwungeri atanga amakuru yafasha urukiko kumenya uburyo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, uyu mutangamakuru ukomoka mu Burundi, yasabwe kwigira imbere avuga umwirondoro we.

Yavuze ko asanzwe aba mu Bubiligi ariko ko ajya aza mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere ku mpamvu atavuze.

Bamenyanye na Rusesabagina muri 2017 bahujwe n'uwo basanzwe bavugana, bakibwirana akamubwira ko ari Perezida wa MRCD ifite umutwe wa FLN.

Ngo yamusabye ubufasha bwo kuba yamuhuza n'abayobozi b'i Burundi undi akamubwira ko ntacyo yamufasha kuko ibyo akora bitajyanye n'umurongo bw'ibyo yamubwiraga.

Yavuze ko ubwo yumvaga amakuru kuri BBC ko mu Rwanda hagabwe igitero cya FLN cyagabwe mu Rwanda kigahitana bamwe mu Banyarwanda, agahita amwandikira ubutumwa bugufi abimubazaho niba ari wa mutwe we undi akabimwemerera.

Ngo yongeye kubimubaza amubwira ko ari bo babikoze ariko ko Sankara yakoze amakosa akabitangaza kandi ngo baragombaga kubihisha bakaza kubigereka ku ngabo z'u Rwanda.

Bishop Niyomwugengeri ngo yumvise bimubabaje, atangira kwiga Paul Rusesabagina.

Ngo yaje mu Rwanda muri 2019 irangira aje mu minsi mikuru isoza n'itangira umwaka, nko mu kwa Kabiri agiye gutaha ngo hari uwamuhamagaye ashaka kumutuma akaza guhita amujyana muri RIB ikamumenyesha ko aregwa ibyaha by'iterabwoba.

Ngo yageze muri RIB bamusobanurira uburyo akorana na Paul Rusesabagina undi ararahira aratsemba ababwira ko badakorana ariko abemerera ko bavugana ndetse banavugana ibyo bakorana.

Ngo icyo gihe ajya muri RIB yeretswe imfubyi zapfushije ababyeyi muri biriya bitero bya FLN, maze uyu mukozi w'Imana agira agahinda ari na ko katumye yemera gukorana na RIB kugira ngo Rusesabagina azashyikirizwe ubutabera.

Gusa ngo akiri muri RIB yabwiye uwitwa Michel (wo muri RIB) ko batazongera kuvugana ariko undi amubwira ahubwo bazakomeza kuvugana kugira ngo bamenye imigambi ye.

Uyu mutangamakuru ngo yaje kubwirwa na Rusesabagina ko yifuza kujya i Burundi guhura n'abayobozi b'umutwe wa FLN ariko ko afite imbogamizi z'uburyo azagerayo kuko atagenda n'indege isanzwe ahubwo ko ashaka indege yihariye (Private Jet).

Ngo yamwereye ko yazamufasha ariko ko we yari yamaze kwishyiramo umugambi wo kumushyikiriza ubutabera ariko ko yumvaga atamujyanye ahantu habi. Bishop Niyomwungere ngo yamwemereye ko abayobozi b'i Burundi bamwereye kumufasha buri kimwe ndetse no kuzahura.

Ariko uyu mukozi w'Imana yarahiye ko atigeze avugana n'abayobozi b'i Burundi kuko biriya byose yabimubeshye kugira ngo agere ku mugambi we.

Nyuma baje guhurira i Dubai, uyu mukozi w'Imana amwishyurira buri kimwe cyose ndetse bakaza kuhavana bari mu ndege ibazana mu Rwanda.

Ngo ni we wamufunguriye umuryango yinjira mu ndege mubwira nti 'mwinjire nyakubahwa Perezida' araseka cyane ngo 'ariko uzanyita Perezida kugeza ryari'.'

Ngo yaje no kumuhindurira umwanya kugira ngo ataza kubona muri tableau y'indege ko yerekeje mu Rwanda.

Uyu mukozi w'Imana uvuga ko yashakaga gutura umutwaro yari yikoreye ngo bageze mu nzira indege igiye kuvuga aho indege igiye, ahita amuganiriza cyane kugira ngo ataza kubyumva, agize amahirwe ntiyabyumva ko indege igiye mu Rwanda.

Na none Paul Rusesabagina yabajije umukobwa wari uri kubakira mu ndege, yamubajije ngo 'kuva aha ugera I Bujumbura harimo igihe kingana gute ?' Bishop Niyomwungere ngo yahise agira ubwoba bwinshi ariko umukobwa akamusobanurira igihe kirimo kuva hariya kugera mu bihugu binyuranye mu bihugu byo mu karere.

Bishop Niyomwungere avuga ko bageze aho agasaba umukobwa kujya kubazanira amazi yo kunywa anasaba ko bazimya amatara bagasinzira bakaza kugera i Kigali bagisinziriye bahageze, aramukangura basohoka mu ndege.

Bageze ku kibuga cy'indege i Kanombe, Bishop Niyomwungere na Rusesabagina barurutse bageze hasi bahita bahura n'uriya yise umukozi wa RIB witwa Michel agahita amuha urwandiko bagahita bamujyana mu modoka, na we agahita ajya mu ye.

Urukiko rwabajije Bishop Niyomwungere niba mu byo yaganiriye na Rusesabagina ko atari agiye gutanga ibiganiro mu itorero rye, undi aratsemba, avuga ko kuva bamenyana batigeze bagira ikintu bavuga ku bijyanye n'Imana.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/LIVE-Bishop-Niyomwungeri-yaje-mu-Rukiko-kuvuga-uko-Rusesabagina-yageze-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)