Zari inshingano zanjye- Bamporiki avuga ku byo kujya kwa Idamange #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari amashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Idamange Iryamugwiza Yvonne avuga ko hari igihe Hon Bamporiki yazaga kumureba iwe ngo ashaka kumucecekesha (ni ko Idamange avuga muri ayo mashusho).

Hon Bamporiki yagize icyo avuga kuri ayriya mashusho, avuga ko byari 'inshingano zanjye nk'umunyamategeko kandi nk'inshuti y'umuryango kumwibutsa ko ibyahari ariho akora bihanwa n'amategeko.'

Muri ubu butumwa yanyujije kuri Twitter asubiza uwashyizeho ariya mashusho, Bamporiki akomeza agira ati 'Ibyo nabikoze nemye, bitabaye ibyo igihe namaze ku ishuri niga amategeko cyaba ari umumaro. Tuziranye kuva muri 2003.'

Ubutumwa bwashyizweho n'ubu bwasubizwaga na Bamporiki, ntitwifuje ko butambuka kuko burimo imvugo zitajyanye n'ukuri ndetse n'amahame y'itangazamakuru.

Idamange Iryamugwiza Yvonne watawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare, akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu n'imidugararo muri rubanda.

Ku mbuga nkoranyambaga kandi hakomeje gucicikana amafoto agaragaza imvururu zatewe n'uyu mugore ejo ubwo yajyaga gufatwa n'inzego.

Ubwo yari amaze gutabwa muri yombi, Polisi y'u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko Idamange yarwanyije inzego ndetse agakubita icupa mu mutwe umwe mu bapoliri akamukomeretsa ku buryo yahise ajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Kacyiru.

Kuva uyu mwaka watangira, Idamange yakunze gutambutsa ibiganiro kuri Youtube bigaruka ku bikorwa byo kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi anenga uburyo bikorwamo ndetse ananenga ibikorwa byo gusura inzibutso zishyinguyemo inzerakarengane zishwe muri Jenoside.

Ni ibiganiro atahwemye kubwirwa ko bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akomeza kuvuga ko agamije kuvuga ukuri kutavugwa na buri wese ndetse no kuvuganira abarengana.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Zari-inshingano-zanjye-Bamporiki-avuga-ku-byo-kujya-kwa-Idamange

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)