Zahinduye imirishyo! Mageragere icumbikiye benshi bari abayobozi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ha mbere aha, kumva umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru wambitswe amapingu akagezwa imbere y'urukiko akekwaho ibyaha runaka, byabaga gake kandi kuri bake, ku buryo n'uwakoraga amakosa akavanwa ku mwanya we, icyo yazize cyabaga kizwi nawe n'umukoresha we gusa naho rubanda rusanzwe ntihagire n'urabukwa.

Uko imyaka yagiye isimburana, ibintu byatangiye guhinduka, bifata indi ntera ku buryo umuyobozi asigaye ava ku buyobozi n'impamvu yavanweho ikamenyekana. Mu minsi ishize, Minisitiri w'Intebe yatumenyesheje impamvu hari ba Guverineri bahagaritswe, iyo biza kuba ari nka mbere washoboraga kugira ngo ni uko habaye impinduka gusa.

Bene icyo gihe, wasangaga uwo wakuwe ku mwanya ahise ajya kuri Twitter maze agashimira uwari wamuhaye umwanya ku cyizere yamugiriye, akanatangaza ko rwose mu gihe azagirirwa ikindi azakora neza imirimo azaba ashinzwe. Nta muntu washoboraga kurabukwa impamvu umuntu runaka yavanywe ku buyobozi.

Mbere ya Gashyantare 2020 ubwo abayobozi batatu bavanwaga ku myanya yabo muri Guverinoma n'impamvu z'izo mpinduka zigatangazwa, ikindi gihe byaherukaga hari mu 2013 ubwo Perezida Kagame yavugaga impamvu uwari Minisitiri w'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba yakuwe ku mwanya ko byaturutse ku makosa yagaragaye mu kwakira abashyitsi bari bitabiriye inama mu Rwanda bakabura ubakira ku kibuga cy'indege, bikaza kugera aho umwe mu badepite afata imodoka ye akajya kubakura aho izuba ryari ribamereye nabi.

Magingo aya, ibintu bisa n'ibyahindutse, usibye gukurwa ku mwanya, no gufungwa bisigaye bigeretse, RIB n'izindi nzego zisigaye ziri maso ku buryo ukoze icyaha wese aruhukira inyuma y'inkuta enye.

Mu gihe kitarenze imyaka ibiri gusa, hari abayobozi benshi bavanywe ku myanya yabo, bagakurikiranwa, bamwe bagafungwa bazira ibyaha byiganjemo kunyereza umutungo wa leta n'ibindi nkabyo.

Ntabwo iyi nkuru igamije guseka abafunzwe, dore ko no mu Kinyarwanda bavuga ko umugabo mbwa aseka imbohe, ahubwo iragaruka ku buryo ingufu zo gukurikirana uwo ariwe wese wakoze icyaha zisigaje zariyongereye.

Pierre Damien Habumuremyi

Hashize iminsi 228, Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe atawe muri yombi na 82 akatiwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamywa icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe.

Usibye igifungo cy'imyaka itatu, Dr Habumuremyi yahanishijwe gutanga ihazabu ya miliyoni 892 Frw biturutse kuri sheki yatanze zitazigamiye binyuze kuri Kaminuza ye ya Christian University Of Rwanda yaje no gufungwa.

Mu iburana yahakanaga ibyo aregwa, akavuga ko adakwiye gukurikiranwa ahubwo ko hakurikiranwa ishuri kandi ko ikirego cye gikwiriye kuburanishwa n'urukiko rw'ubucuruzi, nyuma y'isesengura, urukiko ruza kwanzura ko ahamwa n'icyaha aho kumuhanisha igifungo cy'imyaka itanu ubushinjacyaha bwari bwamusabiye ruyigira itatu.

Dr Pierre Damien Habumuremyi afungiye i Mageragere muri Gereza ya Nyarugenge

Kanyankole Alex yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

Kanyankole Alex wari Umuyobozi wa BRD hagati ya Nyakanga 2013 kugeza mu Ukuboza 2017, yatawe muri yombi tariki 02 Ukwakira 2018.

Ku wa 13 Kamena 2019, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy'imyaka itandatu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kwakira ruswa cyangwa indonke hagamijwe gukora ibinyuranyije n'amategeko.

Ibyaha yahamijwe bishingiye ku cyo ubushinjacyaha bwasobanuye nk'itonesha ku nguzanyo yahawe Trust Industries Ltd ya 3 433 200 $ mu 2017.

Bwari bumukurikiranyeho kandi gusaba no kwakira impano kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n'amategeko, byakozwe mu 2014, ubwo uwitwa Gahima Abdou uhagarariye ishuri rya Good Harvest and Primary school yasabaga kwegurirwa inguzanyo yari isanzwe kuri Parmalac y'uwitwa Omar Nzamwita ingana na 591 351 688 Frw.

Usibye igifungo cy'imyaka itandatu, yanahanishijwe gutanga ihazabu ya miliyoni 22 Frw.

Kanyankole Alex yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

Rwamuganza Caleb wahoze muri Minecofin

Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, kuva muri Kamena 2020 afungiye i Mageragere kubera dosiye imwe n'abayobozi batandukanye mu nzego za leta.

Ashinjwa kugira uruhare mu guhombya leta akayabo ka miliyari 2 Frw. Ubushinjacyaha bumurega akagambane no guhendesha Leta mu igurwa ry'inyubako yatanzweho 9 850 000 000 Frw nyamara umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7 600 000 000 Frw.

Urubanza rwe na bagenzi be rwamaze kuburanishwa mu mizi hategerejwe umwanzuro w'urukiko uzatangazwa mu ntangiriro za Werurwe.

We yiregura avuga ko atigeze ahendesha leta ahubwo ko ibyo yakoze byari bigamije kugira ngo idahendwa kandi ko byanagezweho ugereranyije n'izindi nzu yagiye igura mu bihe bitandukanye.

Urubanza rwa Caleb Rwamuganza na bagenzi be ruzasomwa mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka

Serubibi Eric yari Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority

Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority, yafunzwe mu idosiye yarimo we na Rwamuganza na Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra.

Serubibi yagizwe Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority ku wa 31 Kanama 2017, nawe ashinjwa akagambane mu gikorwa cyo guhendesha leta. Ako kagambane ubushinjacyaha bwakunze kuvuga ko kabaye mu nama we na bagenzi be bagiye bakora muri Gicurasi 2018.

Inzu bose bakurikiranyweho iherereye ku Kacyiru imbere ya Hotel Umubano, ni yo yari yarahawe Minisiteri y'Umutekano ngo ijye iyikoreramo.

Serubibi Eric yari Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority nawe akurikiranywe hamwe na Rwamuganza Caleb

Robert Nyamvumba yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

Nyamvumba Robert yahoze ari umukozi muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo ushinzwe ishami ry'ingufu. Ni umwe mu bantu urubanza rwabo ruherutse kumvikana mu itangazamakuru ku kigero cyo hejuru kubera ihazabu yaciwe benshi bagereranyije n'umurengera.

Ari ku rutonde rurerure rw'abayobozi bafunzwe mu 2020. We yakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa ari nabyo urukiko rwamuhamije.

Yaregwaga gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n'amategeko aho urukiko rwamuhamije ko yatse rwiyemezamirimo wo muri Espagne 10% ry'isoko rya miliyari 72,6 Frw ryo gukora imirimo yo gushyira amatara ku mihanda.

Afungiye muri Gereza ya Mageragere aho ari kurangiriza igihano cye cy'igifungo cy'imyaka itandatu.

Itegeko rigena ko yagombaga gucibwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye ishuro ziri hagati y'eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yahawe.

Ubwo ufashe miliyari 7,2 Frw yahamijwe ko yatse nk'indonke ukayakuba inshuro eshatu, ubona ko yagombaga gucibwa ihazabu y'amafaranga miliyari 21 na miliyoni 600 Frw, ari nayo mafaranga yaciwe nk'uko umwanzuro w'urukiko ubigaragaza.

Nyamvumba Robert yahamijwe icyaha cyo kwaka ruswa

Gahakwa Daphrose yigeze kuba Minisitiri

Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w'Uburezi n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, yafunzwe ku wa 02 Ukwakira 2020.

Itabwa muri yombi rye ntaho rihuriye n'iyo myanya ibiri yombi yagiyemo, gusa rifitanye isano n'umwanya yabayeho w'Umuyobozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB).

Ni ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n'amategeko. Ashinjwa ko ubwo yari Umuyobozi wungirije muri RAB, yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora. Mu 2017 nibwo byaje kumenyekana iyo mashini ikurwa mu murima we.

Ikindi ni uko akekwaho icyaha cyo kuba yarahaye isoko umuntu utabifitiye uburenganzira, aho ku itariki ya 08 Kanama 2016 ubwo Dr Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w'Umusigire wa RAB, yasinye amasezerano y'isoko ryo kuhira. Iryo soko ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha.

Aburana ahakana ibyaha byose akurikiranyweho.

Dr Daphrose Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w'Uburezi afungiwe i Mageragere

Kabera Godfrey yari ashinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi

Kabera Godfrey ni umuhanga mu by'imari. Mbere y'uko afungwa mu mwaka ushize, yari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Minecofin. Afunzwe muri dosiye imwe na Rwamuganza na bagenzi be.

Kayigi Aimable wahoze ari Komiseri muri RRA

Kayigi Habiyambere Aimable cyo kimwe n'abandi bakozi bakoraga mu kigo cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, bari imbere y'ubutabera aho bakurikiranyweho ibyaha bishingiye ku musoro waburiwe irengero.

Ni ibyaha byatumye we n'abandi bayobozi batabwa muri yombi, barakurikiranwa aho ubu dosiye yabo iri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Abakozi bamwe ba RRA bari muri iyi dosiye bamaze kwirukanwa mu kazi kabo nyuma y'aho bigaragaye ko hari amakosa bakoze mu guhombya leta umusoro.

Kayigi Aimable wari Komiseri w'Imisoro y'Imbere mu gihugu arafunzwe

Usibye aba bayobozi hari n'abandi batawe muri yombi barimo nk'abarekuwe nka Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra; harimo kandi na CSP Kayumba Innocent ukiri gukurikiranwa n'inzego z'ubugenzacyaha n'abandi.

Dr Munyakazi Isaac we uherutse gukatirwa igifungo cy'imyaka 10 n'ihazabu ya miliyoni 10 Frw nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite; aracyari hanze kuko nyuma y'uwo mwanzuro yahise ajurira.

Dr Munyakazi Isaac aherutse gukatirwa igifungo cy'imyaka 10 gusa yahise ajurira

Kuva mu 2017 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ye ya gatatu, benshi mu bayobozi yaba muri Guverinoma no mu zindi nzego bagiye bakurikiranwa ku makosa atandukanye. Ibi binagaragazwa n'uburyo na Guverinoma yatangajwe icyo gihe yagiye ihinduka cyane.

Nk'urugero, Guverinoma yatangajwe ku wa 30 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze kurahira, yari irimo abaminisitiri 20 n'abanyamabanga ba leta 11, mu gihe iyari yayibanjirije yo yari igizwe n'abaminisitiri 19 n'abanyamabanga ba leta 10, ari nako bimeze ubu. Muri aba bagize guverinoma hiyongeramo babiri bayobora inzego za leta nk'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, gaz na Peteroli.

Mu baminisitiri 20 bashyizweho mu 2017, 12 ntibakiri kuri iyo myanya mu gihe abanyamabanga ba leta bose bahindutse. Ni ukuvuga ngo 23 batangajwe muri iyo guverinoma, ntibakiri mu myanya bahawe icyo gihe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zahinduye-imirishyo-mageragere-icumbikiye-benshi-bari-abayobozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)