AMAFOTO : AS Kigali yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi kipe ya AS Kigali iharariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup, yahuye n'uruva gusenya kuri stade ya Taïeb Mhiri yo muri Tunisia ubwo yatsindwaga ibitego 4-1 n'iriya kipe ya CS Sfaxien.

Uyu mukino utarahiriye iyi kipe y'Abanyamujyi, wanabonetsemo ikarita itukura yahawe Hakizimana Muhadjiri usanzwe ari n'umwe mu bo igenderaho ku buryo atazakina umukino wo kwishyura.

Abakinnyi b'iyi kipe bakoze urugendo rurerure kugira ngo bagere muri Tunisia no kuvayo kuko babanza gusha muri Turkia, bageze i Kigali mu Rwanda kugira ngo bitegure umukino wo kwishyura.

Kugira ngo iyi kipe ishobore gukomeza muri iri rusangwa rya CAF Confederation Cup, birayisaba nibura gutsinda ibitego 3-0 cyangwa igatsinda ikinyuranyo cya bine mu gihe CS Sfaxien yaba ibonye igitego muri uyu mukino.

AMAFOTO :

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-AS-Kigali-yageze-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)