Rusizi: Bahangayikishijwe n'abatekamutwe bongeye kubyutsa umutwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mirenge imwe n'imwe y'aka karere mu minsi yashize humvikanaga abajura bibumbiye mu mutwe wiyise uw'abameni. Aba bakoreshaga ibishoboka byose bakagera ku muntu bifuza kwiba mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Bakunze gukoresha amayeri biyitirira umuntu cyangwa inzego runaka kuwo bagamije gucucura.

Nyuma yo kubona ko iki kibazo gihangayikishije urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda RIB, rwinjiye mu gukurikirana abakekwaho ibi bikorwa bamwe barafatwa.

Nubwo hari hashize iminsi umujyi wa Rusizi n'Akarere muri rusange bafite agahenge, ibi bikorwa byongeye kugaragara mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Uwo baherutse gutuburira vuba aha byabaye tariki 13 Gashyantare 2021, akora umurimo wo gutwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Kamembe.

Uyu musore w'imyaka 24 witwa Niyonteze Gedeon avuga ko gutuburirwa kwe kwabaye uruhererekane ku bantu batandukanye nk'amayeri mashya aba bameni badukanye.

Ati 'Barampamagaye biyita umupolisi twese tuzi ukorera kuri sitasiyo ya polisi hano Kamembe, bambwira ko mbagurira amata nkabagurira ama-unites ya telefoni, hanyuma nkajyana n'umu-agent wayohereje bakatwishyura. Uyu muntu yariyoberanyaga cyane ku buryo numvaga avuga neza nka wa mupolisi.'

Akomeza agira ati 'Twageze kuri sitatiyo ya polisi batubwira ko uwo mupolisi yatashye mu cya kare kuko yari yaharaye. Tubahaye nimero yakoresheje basanga atari iye, bagize ngo bayihamagare dusanga yavuyeho kera.'

Niyonteze byabaye ngombwa ko yishyura uwo mu-agent wari wamufashije kuboherereza amafaranga, ku buryo avuga ko yagize igihombo cya 56000 Frw.
Uyu musore avuga ko yaje kumenya neza ko hari undi mugenzi we watanze nimero ye kuri aba bantu. Uwo mugenzi we bari bamuhamagaye bamusaba kuza kubatwara cyangwa se akaba nimero ya mugenzi we wabafasha, nimero itangwa ityo.

Nyirazaninka Rebecca ukora serivisi zo koherereza amafaranga hifashihsijwe ikoranabuhanga, yabwiye IGIHE ko abatekamutwe bongeye kubura muri Rusizi.

Ati 'Muri iyi minsi byongeye kwaduka kuko uretse n'ibi by'ejo hari n'undi baherutse gutuburira hano mu Mujyi rwose. Bazanye andi mayeri atandukanye n'aya mbere niyo mpamvu tudapfa kubitahura.'

Nyirazaninka yavuze ko afite ubuhamya bw'umucuruzi w'ibirayi mu mujyi wa Kamembe na we uherutse gutuburirwa.

Ati 'Mu cyumweru gishize aha nkorera hari umucuruzi w'ibirayi baherutse gutuburira mu buryo nk'ubu. Baramuhamagaye bamubwira ko bashaka ibirayi na we yumva ko ari abakiriya koko. Bari bamurangiye aho ari bubasange, bamusaba no kohereza amafaranga kuri telefoni ko bari buyamuhere rimwe birangira gutyo. Nimero ntiyongeye gucamo.'

Mutoniwase Clarisse ukora imirimo y'ubushabitsi na we avuga ko bari bamutuburiye Imana igakinga akaboko.

Yagize ati 'Nanjye byari bimbayeho habuze gato pe. Barampamagaye baza aho ndi bambwira ko bamfitiye akazi, gusa bansaba gufata moto nkagera aho bari bansaba no kohereza amafaranga kuri telefoni ariko mbere yo kubikora nibaza byinshi. Narabahamagaye mbabwiye ko nabamenye barantuka. Gusa numero bakoresha ziba zitandukanye, iyo baguhamagaje si yo bahamagaza undi.'

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu w'Akarere ka Rusizi, Kankindi Leoncie yabwiye IGIHE ko ubu bujura bwari bumaze gucogora, gusa yizeza ko bagiye kubihagurukira.

Ati 'Ntibyari biherutse kuko twagerageje ibishoboka benshi babikoraga barafatwa. Birumvikana ko niba byongeye kugaruka tugiye kubikurikirana ari naho mpera nsaba uwahuye nabyo ko yakwegera ubuyobozi tukamufasha gukurikirana.'

Mu mwaka wa 2020 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwerekanye abantu bakekwaho ubu bujura basaga 56.

Hari hashize iminsi nta butekamutwe buvugwa muri Rusizi
Ubuyobozi bwasabye abaturage gutanga amakuru vuba mu gihe bahuye n'abatekamutwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-bahangayikishijwe-n-abatekamutwe-bongeye-kubyutsa-umutwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)