Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina, na we ati "Ndajuriye’’ (Amafoto na Video) -

webrwanda
0

Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Iburanisha ryo kuri uyu 26 Gashyantare 2021, ryatangiye urukiko rutangaza umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina avuga ko nta bubasha rufite bwo kumuburanisha kuko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi.

Ni icyemezo umwavoka we Gatera Gashabana yahise ajuririra, anasaba ko byandikwa n’umwanditsi ko akijuririye.

Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ufite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, yanagaragarije urukiko ko hari indi mbogamizi ikomeye ituma ataburana mu mizi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo mpamvu yatanzwe igamije gutinza urubanza, mu gusubiza Gatera Gashabana avuga ko iyo nzitizi ikeneye gushyirwa mu nyandiko kugira ngo izaganirweho.

Kuri uyu munsi kandi humviswe inzitizi z’abaregwa babiri barimo Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bahoze muri FDLR FOCA aho bari bafite ipeti rya Jenerali mbere yo kwinjira muri CNRD Ubwiyunge, basabye kurekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

UKO IBURANISHA RYAGENZE

13:41: Umucamanza Muhima Antoine yasoje iburanisha. Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rutegetse ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Nsanzubukire na Munyaneza uzasomwa ku wa Gatatu saa Tanu mu gihe inzitizi kuri Rusesabagina zizatangira kuburanishwa ku wa Gatanu, ku wa 5 Werurwe 2021.

13:19: Urukiko rwanzuye ko ruzabaza Gereza ya Nyarugenge rukumva niba ikibazo cyagaragajwe na Rusesabagina ko atemererwa kugumana dosiye gihari cyaba gihari kigasuzumwa, kigakemurwa.

13:17: Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina yasabye urukiko gufasha umukiliya we ku kibazo cy’ingutu [cyo gusabwa dosiye] gituma adakora imyanzuro y’urubanza mu mizi.

13:10: Ubushinjacyaha bubajijwe niba hari icyo bazi ku makuru y’uko inyandiko Gatera Gashabana asigira Rusesabagina zihita zifatirwa, bwasubije buti “Dusanga twe nta mbogamizi ihari, kuko ihari yagaragazwa kugira ngo ifatweho umwanzuro. Urukiko ntiruvuga amakuru, ruvuga ibimenyetso n’ibikorwa. Bagombye kuyajyana muri RBA kuko ni yo ivuga amakuru.’’

Bwagaragaje ko biri gukorwa ari amayeri ‘tactic’ yo ‘gutinza urubanza’.

12:59: Gatera Gashabana yavuze ko ‘Rusesabagina’ hari ibyo adahabwa

Yagize ati “Iyo tugeze kuri gereza batwakira neza, banaduha aho gukorera. Muri urwo rwego namugejejeho ikirego, nakoresheje imbaraga mu kumugezaho ibimenyetso biri mu kirego. Sindega gereza ariko dupfa kuhava, ibyo namugejejeho byose akabisabwa kandi nta kintu mugezaho kitajyanye n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha kandi biri muri system. Muzadufashe ko cyakwitabwaho kugira ngo abone ayo mahirwe yo gutegura umwanzuro.’’

Rusesabagina yavuze ko byabayeho kenshi. Uyu mugabo yasobanuye ko afite dosiye zirimo imigereka 1347 n’izindi nyinshi.

Ati “Ibyo bintu ntabyanditse muri system sinabasha kuzikurikirana. Kereka ngiye kuhakora [ku biro bya gereza], nkahamara nk’ukwezi. Nta nyandiko ninjirana, nimba ntashobora kuyinjiramo byagenda bite?’’

12:48: Nyuma yo gufata akanya gato ko kwisuzuma, Urukiko rwavuze ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Nsanzubukire na Munyaneza uzasomwa ku wa Gatatu saa Tanu mu gihe inzitizi kuri Rusesabagina zizatangira kuburanishwa ku wa Gatanu, ku wa 5 Werurwe 2021.

12:45: Munyaneza Anastase yavuze ko uko bageze mu gihugu bitari ugusubiza mu buzima busanzwe nkuko bikorwa ku bahoze ari abarwanyi.

Ati “Ntekereza ko iyo tuza kuba twaraje muri ubwo buryo, twari kunyuzwa muri MINUSCO, si ko twaje, twaje nk’abaregwa ibyaha. Ibyo Ubushinjacyaha bwavuze ko turekuwe twasubira mu mitwe twanyuzemo, nkeka ko atari byo kuko hari inzego z’umutekano kandi zikora akazi kazo. Numva ko ibishingirwaho n’Ubushinjacyaha ko kuba tutarizanye twasubira mu mitwe yitwaje intwaro, sibyo. Hari abandi twazanye, bajyanwa mu buzima busanzwe kandi banyuze mu mahugurwa. Nta mpamvu igaragara ivuga ko twahita dusubira muri iyo mitwe.’’

12:40: Umwavoka wa Nsanzubukire yavuze ko ibyaha abo yunganira bifite ubukana ariko mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha kivuga ko ari ihame y’uko umuntu akurikiranwa adafunze.

-  Kuba umuntu arwaye ntibyamukuraho gufungwa

12:37: Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Nsanzubukire arwaye nta cyemezo cyo kwa muganga kibyerekana uretse ibigaragarira inyuma.

Bwagaragaje ko itegeko riteganya ko ahabwa ubuvuzi kugera ku rwego rwo hejuru, akabona ubuvuzi nk’ubutangwa mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal kandi mu gihe hari impamvu zifatika agomba gufungwa akitabwaho n’ibitaro.

-  UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KO ABAKEKWA BAREKUWE BASUBIRA MU MITWE Y’ITERABWOBA

12:21:Ubushinjacyaha busubiza ku busabe bw’abaregwa bwo gufungurwa by’agateganyo bwavuze ko busanga badakwiye kurekurwa kuko ibyaha bakurikiranyweho bifite ubukana kuko birimo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Buti “Baramutse barekuwe by’agateganyo, bahita bisubirira mu mitwe bahozemo kuko uyu munsi iracyari mu mashyamba ya Congo kuko bataje ku bwabo kandi iyo mitwe ikaba ikomeje imigambi yayo yo kugaba ibitero ku Rwanda.’’

Bwavuze ko imanza zatanzweho ingero zitashingirwaho kuko abaziregwagamo ni abantu babaga bafite umwirondoro uzwi ku buryo no kuhabashakira byoroha.

Bwagaragaje ko muri izo manza abaregwa baburanaga ku kunyereza umutungo n’ubuhemu barekuwe bafite aho baba hazi kandi badakurikiranyweho ibyaha bifite ubukana nk’ibyo Nsabukire akurikiranyweho.

Bwongeyeho ko yafashwe agiye guhagararira Umutwe wa CNRD mu Burundi kandi yabaga mu mashyamba ya Congo ku buryo utamenya aho abarizwa.

12:11:Ubushinjacyaha buvuga ko kuva bagejejwe muri RIB muri Nyakanga 2020, ntaho bagaragaza ko hari icyo bemerewe n’amategeko kitubahirijwe.

Buti “Nta tegeko ryishwe haba mu buryo bazanywe n’ibyabaye nyuma y’uko ikurikiranacyaha ritangiye. Kubakurikirana ku byaha barezwe, aho urubanza rugeze kuba hari abandi bantu baturutse mu mitwe y’iterabwoba ntibyaba impamvu yashingirwaho kuko ntaho bihuriye n’ikurikiranwa ryabo.’’

12:08: Ubushinjacyaha bwavuze ko abaregwa batohereUbushinjacyaha bwagaragaje ko Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bahoze muri FDLR FOCA aho bari bafite ipeti rya Jenerali. Nyuma y’uko uyu mutwe ushyizwe mu y’iterabwoba hagiye havuka indi mitwe, irimo na CNRD Ubwiyunge ari nayo babarizwagamo mbere yo gufatwa.jwe nk’abanyabyaha ahubwo byari nk’uburyo bwo gusubiza abari abarwanyi mu mitwe ikorera muri Congo nkuko byari mu myanzuro yafashwe n’Akanama ka Loni.

-  Nsanzubukire ku rutonde rw’abo Loni yafatiye ibihano

12:06: Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bahoze muri FDLR FOCA aho bari bafite ipeti rya Jenerali. Nyuma y’uko uyu mutwe ushyizwe mu y’iterabwoba hagiye havuka indi mitwe, irimo na CNRD Ubwiyunge ari nayo babarizwagamo mbere yo gufatwa.

Nsanzubukire Félicien ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano kubera ibyaha yakoze ari mu mitwe y’iterabwoba, rwasohotse ku wa 31 Ukuboza 2012.

Buti “Mu bimenyetso twashyikirije urukiko na byo birimo. Uburyo bajemo bituruka muri iyo mitwe, yaganiriweho mu Kanama gashinzwe Umutekano ka Loni kandi ayo masezerano yashyizweho umukono n’u Rwanda na Congo.’’

11:51: Ubushinjacyaha bwasobanuye ko kuvuga ko uburyo Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase boherejwe bavuye muri Congo binyuranye n’amategeko nta shingiro bifite.

Ati “Nta cyashingirwaho havugwa ko amategeko ashingirwaho mu kohererezanya abanyabyaha atubahirijwe mu gihe bo atari ko byagenze. Extradition si bwo buryo bwonyine bwatuma umuntu ava mu gihugu cy’amahanga abe yakoherezwa cyangwa agasubizwa mu gihugu cye.’’

-  Uko abaregwa boherejwe mu Rwanda byagarutsweho

11:45: Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bafashwe muri Nyakanga 2017, bakuwe muri Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakekwaho kuba mu Mutwe wa FDLR FOCA ari abarwanyi bawo.

Umunyamategeko yasobanuye ko koherezanya abakoze ibyaha bikorwa iyo hari amasezerano yerekana ko ibihugu byombi bifitanye amasezerano.

Ati “Bize mu ishuri rikuru rya Gisirikare mu Rwanda, bajyana n’ingabo z’u Rwanda zatwinzwe. Bageze muri Congo bajya Centrafrique, baza kugaruka, banakoreye ingabo za FARDC. Babaye mu mutwe atari abayobozi, ahubwo ari abarwanyi.’’

Yagize ati “Hari ibitarabonekaga muri dosiye kandi na bo bakabyibazaho. Bakavuga bati ibidasobanutse, bizabanze bisobanuke mbere yo kujya mu mizi. Ni byo twifuzaga ko bisobanuka kugira ngo abakiliya banjye, bazabone ubutabera.’’

-  Nsanzubukire urembye ‘yasabiwe umwihariko’

11:25: Umwavoka wa Nsanzumuhire yavuze ko ubuzima bw’uwo yunganira butameze neza [Agorwa no guhagarara igihe kirekire] ndetse akeneye kwitabwaho byihariye.

Yasobanuye ko Nsanzubukire afite intege nke kandi urukiko rwabimwemereye.

Ati “Ubuzima bwe buturuka ku burwayi bukomeye muganga yamusanzemo, na mbere yo kurwara yari afite ibilo 80, uko mwamubonye sinzi ko n’ibilo 40 abifite. Kuba atameze neza ni byo byakwitabwaho n’urukiko akaburana urubanza mu mizi ari hanze. Igihe gufungurwa bitashoboka, urukiko rwategeka ko yakwitabwaho byihariye nk’abandi bameze nkawe.’’

“Aramutse apfuye atumviswe n’urukiko byaba ari igihombo ku butabera, ku baregera indishyi no kuri we n’umuryango we.’’

Umwavoka yerekanye ingero y’izindi manza zisa nk’iza Nsanzubukire kandi inkiko zanzuye ko abaregwa bararekurwa by’agateganyo kandi ntacyo byononnye.

Ati "Niba adafashijwe ngo yitabweho avurwe, ahabwe amafunguro akwiye nibamureke ajye hanze ashake uko yibeshaho.

Andi mafoto y’ababuranyi ubwo hari hategerejwe umwanzuro ku busabe bwa Rusesabagina

-  Urukiko rugiye kumva inzitizi z’abandi baburanyi

11:15: Umunyamategeko wunganira Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred na Munyaneza Anastase alias Job Kuramba gufungurwa cyangwa kurekurwa by’agateganyo.

Nsanzubukire yasabye ko kubera intege nke afite, umukiliya we yakwemererwa kuburana yicaye.

Umwavoka w’aba bombi yasabye ko “Byazasuzumwa hakurikijwe ibyo amategeko ateganya. Twasabaga ko iburanisha ryabo ryazashingira ku ngingo ya 6 y’Itegeko rihana ibyaha, twifuza ko urukiko rwazayitaho mu gihe cy’imiburanishirize.’’

Yavuze ko impamvu bashingira basaba kurekurwa by’agateganyo ni uko batigeze bagorana.

Ati "Basobanuye neza ibyo babajijwe ndetse banatanga ku neza andi makuru asumbije ayari afitwe n’iperereza. Nta rindi perereza rikibakeneweho ku buryo baribangamira, basobanura ko bemera kuba mu mutwe w’ingabo utemewe kandi bakanasaba imbabazi mu buryo budashidikanywaho.’’

11:11: Inteko iburanisha yagarutse mu byicaro byayo.

Urukiko rumaze kumva Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina batavuga iyo nzitizi iyo ari yo ngo ruyishingireho mu kugena igihe ndetse Me Youssuf n’abo yunganira basabye ko ubutabera bwihutishwa; rushingiye ku kuba Rusesabagina n’abamwunganira basabye ko bahabwa igihe cyo gutegura inzitizi.

Urukiko rwanzuye ko igihe basaba bagihabwa, ariko abandi baburanyi bagahabwa umwanya wo gusobanura inzitizi zabo.

Andi mafoto menshi y’ababuranyi ubwo bageraga mu rukiko

Me Nkundabarashi Moïse aganira na Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara yunganira mu mategeko
Mukandutiye Angelina ari mu baregwa muri iyi dosiye

- Amafoto y’abadipolomate batandukanye bitabiriye iburanisha

10:19: Iburanisha ryasubitswe, Urukiko rufata iminota 15 yo kwiherera no gufata umwanzuro ku busabe bwa Rusesabagina bwo kwemererwa kuburana ku yindi nzitizi.

-  Abareganwa na Rusesabagina basabye ‘guhabwa ubutabera bwihuse’

10:12: Me Mugabo Shariff Yussuf wunganira Kwitonda André, Hakizimana Théogène na Ndagijimana Jean Chrétien yavuze ko abakiliya be bakeneye ubutabera bwihuse.

Yagize ati “Abakiliya banjye inyungu bafite mu rubanza ni ukubona ubutabera kandi bwihuse. Iki kiganiro cyakomojweho kijyanye n’amategeko kandi ni yo agomba gukurikizwa. Byaba byiza hagaragajwe inyito z’iyo nzitizi yatanzwe na Rusesabagina ku buryo n’umwanditsi w’urukiko abyandika neza. Ntibavuga ko bagiye kuyishaka ahubwo hagiye gukurikizwaho kuyishyira mu nyandiko.’’

Yavuze ko Urukiko rugomba kwanzura ku buryo umwanzuro ufatwa, ya nyungu y’ubutabera bwihuse ibe itahungabanywa kandi binafashe abandi baburanyi kwitegura.

UMWIRONDORO N’UBWENEGIHUGU BWA RUSESABAGINA WONGEYE KUGARUKWAHO

10:05: Gatera yavuze ko ikibazo kijyanye n’ubwenegihugu kizasobanukira ahandi.

Mu gusubiza Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bizakosorwa hatarimo kwemeza ko Rusesabagina atari Umunyarwanda.

Yagize ati “Niba Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku mwirondoro w’uregwa, hari urundi rwego rwo kuburanisha icyo. Ndasanga ari cyo mbona, nsanga ikibazo impande zombi zitabona kimwe, kizakemurwa n’izindi nzego nkuko amategeko abiteganya. Barega ntabwo bareze ko yakoresheje ubwenegihugu nabi. Turasanga tutatakaza umwanya ku bijyanye n’icyo kibazo.’’

Gatera yavuze ko iyo nzitizi itashoboraga gutangwa mbere yo kuvuga icyemezo cy’urukiko ku kuburanisha urubanza.

Ati “Ntabwo tuzayima Ubushinjacyaha, turayigira ngo yaba uwo nunganira n’Ubushinjacyaha tuzaze imbere yanyu dutanga ibintu byakozwe byemewe n’amategeko.’’

09:54: Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rudakwiye gufata umwanzuro ku bintu bidasobanutse.

Buti “Urukiko rumusabe ko akore inyandiko igaragaza ko atazongera kugaruka kuri iyo myanzuro itatu yatanzwe.’’

-  Amafoto: Rusesabagina n’abanyamategeko be imbere y’urukiko

Rusesabagina aganira n'abunganizi be imbere y'Inteko iburanisha
Rusesabagina yanyuzagamo akaganira n'abamwunganira

-  Inzitizi zatanzwe mbere, Gatera yazise ‘imbogamizi’

09:48: Abajijwe n’umucamanza niba inzitizi zatanzwe mbere zateshwa agaciro, yasubije ko hatanzwe amakuru nk’imbogamizi yahaga urukiko.

Ati “Icyo tubasaba kiri mu burenganzira buri muburanyi wese afite uburenganzira bwo gutanga. Ni inzitizi dushaka kugeragezaho. Simbona aho Ubushinjacyaha bwashingira butubuza uburenganzira duhabwa n’Itegeko Nshinga n’amategeko mpuzamahanga.’’

-  Gatera ati “Ubushinjacyaha nta burenganzira bwo kutubuza gutanga inzitizi’’

09:37: Gatera Gashabana yagize ati “Ntabwo bunafite uburenganzira bwo gusaba ko tugaragaza isano. Ibindi twatanze bijyanye n’imbogamizi. Mu gihe tuzabagezaho umwanzuro wacu, inzitizi dushaka gutanga nyayo tugomba kuyitegura mu gihe nyacyo.’’

“Muduhe amahirwe yo gutegura iyo myanzuro. Icyatumye bitarakozwe, twatanze inzitizi y’iburabubasha. Iyo wayitanze uba utegereje ko urukiko rukubwira niba rufite ububasha cyangwa ntabwo. Iyo watanze inzitizi, utaramenyeshwa icyemezo cy’urukiko. Biriya byitwa inzitizi byatanzwe kuko twasabaga ko Rusesabagina yahabwa Facilite. Mu gihe twahisemo gutanga inzitizi y’iburabubasha, ibindi byari inzitizi. Nimumara kubona imyanzuro ni bwo muzumva ko byari bikwiye.’’

Gatera yifashishije ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga yavuze ko hari ihame rijyanye n’ubutabera buboneye.

-  UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KO NTA MPAMVU IKWIYE KO URUBANZA RUSUBIKWA

Ubushinjacyaha bwifashishije ingingo ya 127 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, mu gika cya gatanu bwasobanuye ko umucamanza yicarana n’ababuranyi bakaganira ku nzitizi.

Buti “Ntidusanga ko byaba ari uburenganzira bw’ababuranyi, kuza mu rukiko agasaba gusubika urubanza kandi adatanga impamvu. Ntitwumva ko hari itegeko ribemerera kubwira urukiko kujya gushyira umwanya izindi nzitizi, zibaye zakwakirwa ni uburenganzira kuzitanga ariko si uburenganzira gutinza urubanza.’’

Abashinjacyaha batanga ingingo zishimangira ubusabe bwabo imbere y'urukiko

09:28: Ubushinjacyaha bwibukije ko mu iburanisha riheruka urukiko rwari rwasabye ko abafite inzitizi bazigaragaza kandi ruvuga ko nirugaragaza ko rufite ububasha, hazabaho iburanisha.

Bwasabye gukuraho ikintu cyo guca hejuru iyo myanzuro kugira ngo bisobanuke neza.

Buti “Urukiko niruvuga ko rufite ububasha, iyi nzitizi tuzayitanga. Niba ntabwo nta kizakomeza. Urukiko kugira ngo rufate icyemezo, iyi nzitizi bavuga itazanywe mbere ntibyashoboka. Ikwiye kwerekwa urukiko hakarebwa niba izitira indi myanzuro yatanzwe muri system. Ibyo bavuze bijyanye n’umwirondoro, twagaragaje ko tutemeranya na byo, ntibyavuzwe kuko inzitizi z’iburabubasha zitatumaga ziburanwa. Turashaka ko Rusesabagina n’abamwunganira basobanura isano iri hagati y’iyo nzitizi n’izisanzwe mu mwanzuro uri muri system.”

09:15: Gatera Gashabana yavuze ko inzitizi biteguye gutanga, anasabira guhabwa indi myanzuro itarashyirwa mu buryo bw’inyandiko.

Ati “Mwaduha umwanya wo gutegura umwanzuro wanditse kugira ngo Ubushinjacyaha butazitwaza ko bwatunguwe kandi ndumva uburenganzira bwo kuba buri muntu yamenyeshejwe ibivugwa n’urundi ruhande, nyakubahwa Perezida byafasha ngo twohereze iyo nzitizi, tuzongere duhure.’’

Gatera yavuze ko ibyavuzwe mbere bitashoboka ko biburanwaho mu gihe ibyo basaba bitasubijwe kandi ibindi bizaza bigishamikiyeho.

-  Amafoto ya Rusesabagina na bagenzi be ubwo bageraga ku rukiko

Rusesabagina n'abo baregwa hamwe ubwo bari bageze ku Rukiko rw'Ikirenga ruri ku Kimuhurura mu Mujyi wa Kigali
Bari batwawe mu modoka zagenewe gutwara imfungwa n'abagororwa
Uru rubanza ruregwamo abantu 21 bakoze ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba
Buri wese aba yitwaje dosiye zirimo ingingo ashingiraho mu kuburana
Ingamba zo kwirinda Coronavirus zirubahirizwa. Aha Rusesabagina yasuzumwaga umuriro, anakarabywa intoki hifashishijwe 'hand sanitizer' mbere yo kwinjira mu rukiko
  • Ibyaha biregwa Rusesabagina Paul

- Kurema umutwe w’ingabo utemewe

- Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

- Gutera inkunga iterabwoba.

- Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

- Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

- Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

- Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

- Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

- Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

09:10: Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma ubusabe bwa Rusesabagina buhabwa agaciro kuko muri system harimo imyanzuro kandi akaba nta nzitizi zagaragajwe.

Buti “Urubanza ruburanwamo abantu batandukanye, Rusesabagina akaba umwe muri bo, mu gufata icyemezo ku byo amaze kuvuga, hazitabwe ku kuba atari we wenyine watanze inzitizi. Nzanzubukire na Nizeyimana na bo batanze inzitizi. Nubwo bakora imyanzuro, nta cyabuza urukiko kuburanisha ku nzitizi zamaze kugaragazwa zirimo no gukosoza umwirondoro we, uburyo yafashwe n’uburenganzira yimwe. Mu iburanisha ry’uyu munsi, inzitizi zagaragajwe zaburanishwa, ariko rigakomeza.’’

-  Rudakemwa Félix yinjiye mu bavoka baburanira Rusesabagina

Rusesabagina Paul usanzwe wunganirwa na Gatera Gashabana yageze imbere y’urukiko yunganiwe n’uyu mugabo ariko mu ikipe imufasha mu bijyanye n’amategeko hiyongereyemo Me Rudakemwa Félix.

-  Rusesabagina yahise ajuririra ‘icyemezo cy’urukiko’

08:59: Gatera Gashabana yavuze ko umukiliya we ahise ajuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko.

Ati “Ubujurire butanzwe kubera iyo nzitizi, itegeko rivuga ko ubujurire butegereza kuburana mu mizi. Byaba byiza ko byandikwa ko tujuririye iki cyemezo.’’

“Icya kabiri kijyanye n’iki cyemezo, tumaze kukimenyeshwa nonaha, mu gihe twari tutarakimenyeshwa, nta kundi kuntu twari gutanga indi nzitizi kuko mbere y’aho musomeye urubanza kuri twebwe, twari tugitegereje icyemezo kizafatwa. Turabamenyesha ko hari izindi nzitizi twiteguye gutanga, bitarenze kuri uyu munsi, igihe urubanza rurangirira turategura imyanzuro yayo, tubashyikiriza, bityo hashingiwe ku ihame ryo kwivuguruza (contradictoire) Ubushinjacyaha buramenya ibikubiye muri iyo myanzuro ku buryo tuzaba twiteguye kuburana kuri iyo nzitizi y’imyanzuro izaba yatanzwe.’’

Gatera Gashabana yavuze ko hari abashobora gutekereza ko ‘tugamije gutinza urubanza.’

Umucamanza Muhima Antoine ukuriye Inteko Iburanisha yavuze ko ibyo atari amagambo y’urukiko.

Gashabana yahise amusubiza ati “Birashimishije kuba atari ko mubibona.’’

-  URUKIKO RWANZUYE KO RUFITE UBUBASHA BWO KUBURANISHA PAUL RUSESABAGINA

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwemeje ko inzitizi y’iburabubasha yatanzwe nta shingiro rufite, rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul ndetse rwanzuye ko iburanisha rikomeza.

Rusesabagina Paul akurikiranyweho kuba mu mutwe wa MRCD/FLN wagabye ibitero mu bice bitandukanye.

Mbere y’iburanisha ry’urubanza mu mizi, Rusesabagina Paul yareze avuga ko nta bubasha urukiko bwo kumuburanisha afite ahubwo akwiye kujya kuburanishirizwa mu Bubiligi.

Umwanditsi w’Urukiko yavuze ko ingingo ya 42, igika cya kabiri y’itegeko 30 ryo mu 2018 riteganya ko Urugereko rufite ububasha bwo kuburanisha umuntu wese, harimo n’abanyamahanga, abantu cyangwa amashyirahamwe bikurikiranyweho ko byakorewe mu Rwanda.

Urukiko rurasanga iyi ngingo iha urukiko ububasha bwo kuburanisha ibyaha birenga imipaka haba ku butaka bw’u Rwanda n’ahandi.

Urukiko rusanga iyo kimwe mu byaha bikorewe hanze y’u Rwanda byitwa ibyaha birenga imbibi.

Urukiko rwanerekanye ko icyaha cyakorewe mu ifasi y’u Rwanda gihanishwa n’amategeko y’u Bubiligi.

Hakurikijwe amategeko urukiko rusanga rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul hatitawe ku bwenegihugu bwe ahubwo hashingiwe ku kuba ibyaha by’iterabwoba akekwaho byarabereye ku ifasi y’u Rwanda.

Ruti “Nta mpamvu urubanza rwakoherezwa kuburanishirizwa mu Bubiligi kuko ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu Rwanda.’’

08:35: Abacamanza bageze mu cyumba cy’iburanisha.

-  Ambasaderi w’u Bubiligi mu badipolomate bitabiriye iburanisha

Nkuko byagenze ku munsi wa mbere w’iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021, ubwo hatangiraga kuburanisha Paul Rusesabagina na bagenzi be, uyu munsi mu rukiko hari abadipolomate bitabiriye iburanisha.

08:15: Rusesabagina n’abo baregwa muri dosiye imwe bageze ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, ahagiye kuburanishirizwa urubanza.

Mu iburanisha riheruka ryo ku wa 17 Gashyantare 2021, Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD/FLN yongeye kugaragaza ko atari ‘Umunyarwanda’ ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.

Ingingo y’ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana ‘Sankara’ na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

Ni ingingo yatinzweho cyane ndetse iburanisha risubikwa hanzuwe ko igomba gufatwaho umwanzuro kuri uyu wa Gatanu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, abandi bari muri dosiye imwe na Rusesabagina na bo biregura ku nzitizi bafite mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

Abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengiyumva Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuze Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)