Iby’ingenzi bizigirwa mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC -

webrwanda
0

Inama izatangira saa yine z’igitondo aho isaha n’igice ya mbere ihariwe ibiganiro by’abakuru b’ibihugu bizaba mu muhezo nyuma hakurikireho inteko rusange izatangira saa 11:30 igeze 13:30 z’amanywa.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro yayo ya 21 yitezwemo kwiga ku busabe bwa Somalia bwo kwinjira muri EAC no kwiga ku kuba Igifaransa cyaba mu ndimi zemewe muri uyu muryango.

Indi ngingo izaganirwaho muri iyi nama ni ukwemeza Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ugomba gusimbura Umurundi Libérat Mfumukeko wagiye kuri uyu mwanya ku wa 26 Mata 2016. Muri iyi nama kandi hazemerezwamo abacamanza b’urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba.

Kenya ni yo izafata inshingano zo kuyobora uyu muryango isimbuye u Rwanda rwari ruri ku buyobozi.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)