Umunyarwanda muri 6 bazayobora umukino w'u Rwanda na Mozambique #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF', yamaze gutangaza abazaboyoora umukino (match officials) wo mu itsinda F uzahuza u Rwanda na Mozamboque mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Uyu mukino uteganyijwe mu kwezi gutaha tariki ya 21 Werurwe 2021 ukazabera i Kigali mu Rwanda.

Ni umukino uzasifurwa n'abasifuzi bane bakomoka muri Senegal. Harimo Issa Sy uzaba ari umusifuzi wo hagati, Djibril Camara azaba ari umusifuza wo ku ruhande wa mbere, El Hadji Malick Samba azaba ari umusifuzi wo ku ruhande wa 2 ni mu gihe umusifuzi wa 4 azaba ari Adalbert Diouf.

Komiseri w'uyu mukino ni Solomon Gebresilassie Abebe ukomoka muri Ethiopia, ni mu gihe umunyarwandakazi, Nyamusore azaba ari we ushinzwe kugenzura ko abakinnyi n'abatoza bose ko bafite ibyangombwa by'uko nta cyorezo cya Coronavirus banduye(COVID-19 Officer).

Umukino wabereye muri Mozambique, u Rwanda rwatsinzwe n'iki gihugu ibitego bibiri ku busa.

Kugeza aka kanya u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n'amanota 2, Cameroun ni iya mbere n'amanota 10, Mozambique ifite 4 ya kabiri inganya na Cape Verde ya 3.

Amavubi azakira na Mozambique mu kwezi gutaha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyarwanda-muri-6-bazayobora-umukino-w-u-rwanda-na-mozambique

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)