Umukobwa wa mbere uba mu nzu ihenze mu Rwanda ati " nta kure Imana itakura umuntu "| yavuze ku buzima abayemo ndetse anagira inama bagenzi be – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabire Pascaline, umwe mu bakobwa ba mbere hano mu Rwanda batuye mu nzu zihenze, yavuze aho Imana yamukuye avuga ubuzima abayemo muri iyi minsi aho yihangiye imirimo ndetse anavuga ku kazi akora anagira inama bagenzi be bakina filime nyarwanda. Ibi Pascaline yabivugiye imbere za camera za Afrimax Tv yari yamusuye aho atuye mu Kagarama hafi y'amashuri yo ku Muyange. Pascaline wamamaye cyane muri filime y'uruhererekane yitwa Inzozi Series yavuze ko yabyaye ari muto cyane ku myaka 20 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye. Aha hari mu mwaka wa 2015. Pascaline yavuze ko ubuzima butari bworoshye nyuma yo kubyara gusa yagerageje kwitwara neza akomeza guharanira kugera kubyo yashatse kugeraho na mbere yuko abyara. Yavuze ko yabyaye afite imyaka 20 ariko avuga ko nyuma yo kubyara yagerageje guharanira kugera ku byo yari yateganyije kuzageraho afite imyaka 19 mbere yuko abyara. Pascaline, uba mu nzu y'akataraboneka, yavuze ko kuri ubu afite umugabo basezeranye ku ya 29/12/2019 ndetse avuga ko babanye neza. Pascaline yavuze ko nta kure Imana itakura umuntu agendeye ku buzima yabayemo kuri ubu akaba ari rwiyemezamirimo aho afite inzu itunganya amajwi n'amashusho (audio and video production house) ndetse akaba anakora akazi ke ka buri munsi ariko ko gukina filime izwi nka Inzozi Series.

Ingabire Pascaline uzwi nka Samantha muri filime Inzozi series

Ku bijyanye n'abantu  afata nk'ikitegererezo, Pascaline yavuze ko Bahavu Jannet, wamamaye ku izina rya Diane muri city maid, ariwe afata nk'ikitegererezo muri filime kuko akina neza akamwemeza. Pascaline kandi yavuze birambuye ku nzu ye itunganya amajwi n'amashusho aho yavuze ko igitekerezo cyo kuyishinga cyaje kubera ubuhanga yagaragazaga ubwo we na bagenzi be bajyaga gufata amashusho ya filime yakinagamo bakabona afite impano yo kuyobora filime (film directing) bituma ndetse hari filime zisaga 6 yagiriwe ikizere cyo kuyobora ndetse zikagenda neza. Kuva ubwo yatangiye kwiyumvamo impano yo kuyobora filime nubwo nta bushobozi bujyanye n'amafaranga yari afite. Umugabo we nawe wari uziko afite iyi mpano ntiyahwemye kumwumva ubwo Pascaline yamusabaga ubufasha bujyanye n'amafaranga. Pascaline ashinga atyo inzu ikora amajwi n'amashusho ndetse yanavuze ko kuri ubu iyi nzu irimo gukora neza gukora neza. Pascaline yagiriye inama bagenzi be bakora filime aho yababwiye ko bakwiye gukomeza gukora ntibacike intege ndetse bakazamurana kuko ntabwo umuntu mwe ariwe uzazamura filime nyarwanda ahubwo ni bose hamwe bafatanyije.

 

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umukobwa-wa-mbere-uba-mu-nzu-ihenze-mu-rwanda-ati-nta-kure-imana-itakura-umuntu-yavuze-ku-buzima-abayemo-ndetse-anagira-inama-bagenzi-be/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)