Umukinnyi Mohamed Salah yikomye bikomeye ikoranabuhanga rya VAR. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool, yifatiye ku gahanga ikoranabuhanga rya VAR rikoreshwa mu mukino avuga ko atarishyigikiye habe na gato bitewe n'uko ribishya umupira w'amaguru.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Misiri muri Afrika yavuze ko VAR 'yica umukino' kandi inabuza ishyirwa mu bikorwa rya serivisi mu marushanwa atandukanye ya siporo. Salah yabwiye Sky Sports ati: 'Nabivuze mbere, ntabwo nkunda VAR, kuva shampiyona yatangira, cyangwa na mbere yaho, ni igitekerezo cyanjye, VAR yica umukino gusa, umunezero w'umupira w'amaguru nayo ntukigaragara'.

Akomeza ahamya ko n'ubwo abizi ko ashobora guhanwa kubera kwinubira iri koranabuhanga ariko atabura kubivuga kuko bimurimo. Yagize ati: 'Sinshaka kubyinubira, kubera ko ntashaka gucibwa amande, ariko igitekerezo cyanjye kuri VAR, sinyikunda, simbikunda ibyo ikora.'

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-mohamed-salah-yikomye-bikomeye-ikoranabuhanga-rya-var/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)