Umuhanzi Yvanny Mpano yerekanye umukunzi we ku munsi w'abakundana – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Yvanny Mpano wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yemeje ko afite umukobwa wamutwaye umutima. Iyo uteye icyumvirizo ku ndirimbo  z'urukundo Yvanny yagiye asohora mu bihe bitandukanye, zifite imisusire y'amagambo adasanzwe y'imitoma ihanitse ikoreshwa n'abakundana gusa urugero nk'indirimbo  'Diama' aherutse gusohora yayivuguruye nyuma y'uko ahuye n'uyu mukobwa akunda byihariye. Yatangiye gukundana na Marie Jeanne iyi ndirimbo ayifite muri studio, urukundo rumaze kurandaranda muri we arayivugurura.

Umuhanzi Yvanny Mpano

Aganira n'Inyarwanda dukesha iyi nkuru, Yvanny yavuze ko umwaka ushize ari mu rukundo n'umukobwa akesha iterambere agezeho. Ko babanje kuba inshuti mu gihe cy'amezi agera kuri atanu mbere y'uko atangira kumutereta no kumwerurira ko yamuhisemo mu bandi. Ati 'Ni umuntu umbaha hafi cyane. Ndishimira impinduka mu mikorere nyuma y'umwaka ushize dukundana. Ni umuntu twahuye turahuza. Akenshi ntabwo akunda kwihuza n'ibintu byanjye by'umuziki cyane, abimenyera aho ngaho. Ni umuntu wankunze nyuma y'ubuzima bw'umuziki'.

Yvanny yavuze kandi ko uyu mukobwa afite umuco kandi ko n'ababyeyi be bamwishimiye. Ati 'Nkubwije ukuri ni umuntu uciye bugufi kandi n'ababyeyi banjye baramukunda. Mama wanjye aramukunda.'

Kankuyo Marie Jeanne uri mu rukundo n'umuhanzi Yvanny Mpano, ashimirwa uruhare rwe mu iterambere ry'uyu musore

Yvanny Mpano uzwi mu ndirimbo zirimo 'Ndabigukundira', avuga ko umunsi wa Saint Valentin umwibutsa gukomeza kugaragariza urukundo ababyeyi be, inshuti, abavandimwe n'abandi.

Kankuyo Marie Jeanne, umukunzi wa Yvanny Mpano

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umuhanzi-yvanny-mpano-yerekanye-umukunzi-we-ku-munsi-wabakundana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)