Bimwe mu bibazo urubyiruko rwibaza ku gushyingiranwa kwa gikristo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ibibazo bitandukanye abasore n'inkumi bashobora kwibaza ku ngingo yo gushyingiranwa kwa gikristo ugasanga bakeneye kumenya uko babyitwaramo.Ni muri urwo rwego muri iyi nyigisho tugiye kurebera hamwe ibibazo n'ibisubizo.

Umukunzi wawe ubaye waramujyanye iwanyu nyuma ukamusangana ingeso utabasha kwihanganira wabigenza ute?

> Mbere y'uko ufata icyemezo cyo kumujyana iwanyu, wakagombye kuba waramaze kugenzura bya bintu byose twabonye umuntu ashingiraho ahitamo umukunzi. Muri icyo gihe cyo kumwigaho wakagombye kuba waramenye iyo ngeso idahinduka niba ushobora kuyihanganira ukabona kumujyana iwanyu. Ntukihutire kumujyana iwanyu utaramusobanukirwa ndetse utaramenya ko wamwemeye koko.

Ese umuntu yafasha gute umukunzi we gukira ibikomere?

>Ikintu cya mbere cy'ingenzi ni ukubanza kumenya igikomere cy'umukunzi wawe. Uzarebe no ku mubiri iyo hari ahantu ufite igikomere, urigengesera ukahatwara neza ndetse ukaharinda ibihutaza byose. Mubyukuri niba mugenzi wawe afite igikomere ugomba kumurinda kandi ukamufasha kugira ngo azagisohokemo.

Aha umuntu yakwibaza uko igikomere kimera. Reka dufate urugero rw'umuntu utarabashije kubona ibiryo bihagije, wakwibaza uti 'Ese uyu muntu yafshwa gute?' Icya mbere ni ukubimenya ko uwo muntu ariko ameze kandi ntibigukomeretse, ikindi wowe mwashakanye ugomba kumwegereza ibiryo kuko uzi ko atabibonye.

Nigute umuntu yamenya byimbitse amateka y'umuntu?

>Ibi bisaba guhaguruka ugashaka amakuru, ugacukumbura, ukamenya aho yize ndetse ukamenya abo biganye bakagenda baguha amakuru. Wakwibaza icyo wakora mugihe baguhaye amakuru atari yo. Muri uko gucukumbura ugomba kumenya amakuru y'ukuri n'ay'ibinyoma, mubyukuri ni ibintu bisaba umwanya uhagije.

Ibyo byose birangiye namwishimiye nkamwemera hanyuma mu muryango ntibamwemere nabigenza nte?

>Bibiliya iravuga ngo wubahe so na nyoko, iyo umujyanye ababyeyi ntibamwemere ntabwo ushyiramo imbaraga ngo bamwemere cyane, ahubwo ushyiramo igihe ukihangana ugategereza kugira ngo bazagere igihe babyemere. Wowe usenga Imana igihe cyagera iyo ari uwawe koko n'Imana ikaba ibashyigikiye, ababyeyi ni bo baguhamagara bakakubwira bati 'Bya bindi twabyemeye'.

Nonese iyo ugiye gushaka amakuru bakaguha atari yo wabigenza gute?

>Icyo gihe ntabwo uhita ubyemera, urategereza, ukanabaza n'abandi ndetse nawe ukirebera kuko hari igihe biba byarabaye kera yarabiretse, hari igihe aba ari ibintu bidafite ishingiro kuko abantu bavuga ibyo bashaka ndetse bakanabeshya, ibyo bintu byose bimarwa n'iminsi, uko iminsi igenda iza ugera igihe ukamenya amakuru y'umuntu.

Ese umuntu ashobora kuba umukunzi wawe kandi mutari incuti?

>Birashoboka cyane kuko hari igihe umuntu aba afite ibyo agushakaho ariko mutari incuti. Ni byiza kugenzura byimbitse umukunzi wawe ukamenya ko agukunda by'ukuri atari ibindi agushakaho.

Muri macye niba ufite umukunzi birakwiye ko ugenzura ingeso ze mbere y'igihe kugira ngo igihe cyo gushyingirwa mu rukiko ntuzabihindure witwaje ko wasanze afite ingeso runaka utari uzi kandi waragombaga kuyigenzura mbere y'igihe. Ukwiye kumenya ibi byose twabonye bityo ukemeranywa n'umukunzi wawe kubana hatabayeho guhubuka.



Source : https://agakiza.org/Bimwe-mu-bibazo-urubyiruko-rwibaza-ku-gushyingiranwa-kwa-gikristo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)