Umugore wanga amajwi y'abantu bari guhumeka yahishuye ko yasabye muganga ko amwica amatwi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Karen ukomoka ahitwa Glasgow,yahamagaye mu kiganiro gikundwa na benshi mu Bwongereza cyitwa This Morning avuga ko afite uburwayi bwitwa misophonia,butuma yanga kumva umuntu uri guhumeka ariyo mpamvu yisabiye umuganga kumwica amatwi kugira ngo atazongera kumva aya majwi.

Uyu mugore aganira n'abanyamakuru Eamonn na Ruth kuri Telefoni,Karen yagize ati 'Nanga urusaku rw'abantu bari guhumeka.Uko ndwumva niko ndushaho kurakara.Iyo numvise umuntu uri guhumeka cyane ndarakara cyane.Mba nifuza ko urwo rusaku ruhagarara kuko rurandakaza cyane.'

Umunyamakuru Eamonn yamusubije ati 'Ariko abantu ntibahagarika kuko baba bakeneye guhumeka.'

Karen yamusubije ati 'Icyo nicyo kibazo.'

Ruth yamubajije ati 'Wavuze guhumeka ngira ngo n'uguhumeka cyane,no guhumeka gake?.

Uyu mugore yamusubije ati 'Iyo umuntu ahumetse agamije kundakaza ntacyo bintwara ariko iyo ari guhumeka atabizi bimbera ikibazo.'

Yavuze ko inyamaswa zo iyo zibikora cya kibazo agira uretse abantu.

Karen yakomeje ati 'Umunsi umwe nasabye umuganga wanjye niba yankorera operation akanyica amatwi sinzongere kubyumva ariko barabyanze.'



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-wanga-amajwi-y-abantu-bari-guhumeka-yahishuye-ko-yasabye-muganga-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)