Polisi yerekanye abashinjwa kwiba TV z'abaturage bakajya kuzigurisha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikoresho byibwaga mu Mujyi wa Kigali maze bikajyanwa kugurishwa mu Karere ka Rubavu ari naho byafatiwe.

Muri aba bagabo harimo abitwikiraga Ijoro bakifashisha ibikoresho bica amadirishya mu ngo z'abantu, bakiba amateleviziyo bakajya kuyagurisha.

Umwe mu bafashwe yemereye itangazamakuru ko yafashwe ubwo yari ashyiriye televiziyo umucuruzi wari usanzwe ugura ibikoresho bitandukanye birimo n'iby'ikoranabuhanga , ayimuha atazi ko yafashwe ,na we afatwa ubwo.

Ati 'Nahamagaye umugabo. Nari mfite televiziyo mu rugo iwanjye nayibye mu murenge wa Kigali, ndamuhamagara ngo nyimuhe, ntazi ko yafashwe.'

Yavuze ko icyamuteye kujya kwiba ari ubukene no gushakira ibitunga umuryango.

Harimo abazigemurirwaga n'abo bajura bakazigurisha hakabamo n'umwe muri bo wari ushinzwe kuzigeza kubazicuruza yaba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara.

Umwe mu bakekwaho ubwo bujura witwa Bayingana Jean Paul, ushinjwa na bagenzi be kuba ari we waboherezaga kwiba izo televiziyo akaba yari afite iduka yazigurishagamo, yemereye itangazamakuru koko ko yaguraga ibijurano, akaba anabisabira imbabazi.

Yagize ati" Natangiye ngurisha aya ma televiziyo ntazi ko ari amajurano, ariko aho mbimenyeye ubu nabicitseho, n'abo narinzi bagurisha ibijurano ubu nabashyikirije inzego z'umutekano bamaze gufatamo babiri abandi bari gushakishwa."

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi itazahwema gufata abajura no kubashyira ahabona, kugira ngo uyu muco mubi wo kwiba bawucikeho.

Yanasabye ko abaturage bibwe izi televiziyo baza ku cyicaro cya Polisi cya Remera bakazisura bakareba ko nta yabo irimo mu zafashwe.

Ati" Abantu nibakore akandi kazi kwiba nta kintu kibamo, kandi n'abagura ibintu birinde ibitagira fagitire. Ikindi kandi abaturage bakore ibishoboka byose kugira ngo barusheho kurinda ibyabo abajura."

Ingingo ya 166 yo mu gitabo cy'Amategeko ahana y'u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba , ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yerekanye-abashinjwa-kwiba-tv-z-abaturage-bakajya-kuzigurisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)