Rusesabagina yongeye kwihakana ko ari umunyarwanda ubushinjacyaha bumusubiza ko agamije gutinza urubanza gusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu baregwa hamwe na Paul Rusesabagina uko ari 21 harimo umugore umwe rukumbi Mukandutiye Angelina wahoze ari Umugenzuzi w'Uburezi muri Nyarugenge.

Uyu mukecuru yatahutse ku wa 21 Ukuboza 2019 ava mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari kumwe n'abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bashyikirijwe u Rwanda.

Mukandutiye afite igifungo cya burundu yakatiwe n'inkiko Gacaca atigeze arangiza.

Ubushinjacyaha buhagarariwe n'abashinjacyaha batanu barimo na Habyarimana Angelique usanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Murerwa Bonaventure na Habarurema Jean Pierre.

Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha icyenda birimo:
 
Kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
Gutera inkunga iterabwoba
Iterabwoba ku nyungu za politiki
Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba
Kuba mu mutwe w'iterabwoba
Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
Ubufatanyacyaha ku cyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

Abaturage bagizweho ingaruka n'ibitero byagabwe na MRCD-FLN mu bice bitandukanye ni bo baregeye indishyi.

Rusesabagina yatangiye avuga ko afite inzitizi zituma urubanza rutatangira.Abajijwe niba umwirondoro wasomwe ari uwe, yahise abihakana, ati 'Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu. Njyewe sindi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.Njye nk'Umubiligi waje nshimuswe, nabonaga urukiko rudafite ubushobozi bwo kumburanisha. Umwavoka wanjye yabisobanura mu magambo arambuye.''

Abajijwe niba yemera ibyaha, yagize ati 'Ibyaha byose ni byo.''

Me Gatera Gashabana umwunganira yakomeje agira ati 'Twasabaga ko ikirego kitakwakirwa hashingiwe ku iburabubasha ry'urukiko rw'Urugereko rwihariye rw'Urukiko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga.''

Gatera yavuze ko Urukiko rukwiye kwakira inzitizi y'iburabubasha hanyuma rugategeka ko Rusesabagina yoherezwa imbere y'inkiko z'u Bubiligi zibifitiye ububasha.

Gatera yavuze ko Paul Rusesabagina yafatiwe i Kigali ku wa 28 Kanama 2020, atangira gukurikiranwa. Yagize ati 'Ese yafashwe mu buhe buryo? Hakurikijwe ayahe mategeko?.

Gatera yavuze ko Urukiko rukwiye kwakira inzitizi y'iburabubasha hanyuma rugategeka ko Rusesabagina yoherezwa imbere y'inkiko z'u Bubiligi zibifitiye ububasha.

Ati 'Kubera ko twazamuye ikibazo cy'inzitizi ariko hari utundi tubazo twari dufite two kubagezaho. Ndumva mwakubahiriza amategeko, mukemeza ko urukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza.''

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko inzitizi zatanzwe na Rusesabagina zigamije gutinza urubanza gusa. Bwavuze ko amazina ya Rusesabagina yombi ari ay'Abanyarwanda kimwe n'ababyeyi be.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko ibihugu byose [u Rwanda cyangwa u Bubiligi] byemera ko umuntu agira ubwenegihugu bubiri butandukanye.
Buti 'Ubwenegihugu bwe bw'ifatizo ni Umunyarwanda. Kuba mu 2000 yarabonye ubwenegihugu bw'u Bubiligi, ntibimukuraho ko ari Umunyarwanda.

Ntabwo kubona ubwenegihugu bw'u Bubiligi bihita bigukuraho ubwenegihugu bw'u Rwanda.''

Ubushinjacyaha buvuga ko urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul.

Urukiko rwavuze ko ruzagena igihe urubanza rugomba kumara kuko bidakozwe urubanza rwazatinda kubera ko rurimo abantu benshi.

Umucamanza yakomeje ati 'Twese tugomba kubahiriza amahame yemewe arimo kubahiriza uburenganzira bwo kwiregura no kunganirwa.

Abantu 21 barimo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte Sankara bagejejwe imbere y'urukiko mu rubanza baregwamo ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba.

Ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho birimo ibyakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018,byigambwa na FLN umutwe wa gisirikare wa MRCD wari ufite umuvugizi witwa Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara waje gufatwa n'u Rwanda asimburwa na Nsengimana Herman.

Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwitabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Aba barimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman. n'abandi bahagarariye ibihugu birimo Suède n'u Bubiligi.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/rusesabagina-yongeye-kwihakana-ko-ari-umunyarwanda-ubushinjacyaha-bumusubiza-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)