Rayon Sports igiye gukora impinduka mu masezerano ifitanye n'abakozi bayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'inama yahuje abakozi ba Rayon Sports ndetse n'ubuyobozi bwayo tariki 24/01/2021, hafashwe umwanzuro ko amasezerano impande zombi zari zifitanye ahinduka, bitewe n'ingaruka zatewe na COVID-19.

Mu nyandiko igaragaza impinduka z'amasezerano dufitiye kopi, guhera mu kwezi kwa MUtarama 2021 ikipe ya Rayon Sports izajya ihemba abakozi bayo umushahara ungana na 30% by'umushahara basanzwe bahabwa, kugeza igihe hazaba izindi mpinduka.

Bimwe mu by'ingenzi bigize inyandiko irimo impinduka mu masezerano y'akazi

Dushingiye ku nama yo ku wa 24/01/2021 yahuje impande zombi (umukoresha n'abakozi) aho hagaragajwe icyifuzo cyo gukomeza imikoranire ivugwa mu masezerano asanzwe, no kuyahindura (mutatis mutandis) kugira ngo zibashe guhangana n'ibihe bigoye.

Dushingiye ku 'Itegeko No 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya 14 isobanura ko “Amasezerano y'umurimo ashobora guhindurwa umurimo ugikomeza bisabwe na rumwe mu mpande zayagiranye kandi zombi zibyumvikanyeho” ndetse n'ingingo ya 92 y'itegeko N° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano ivuga ko “Iyo uruhande rumwe rudashobora gukora ibisabwa mu masezerano ku mpamvu zitaruturutseho kubera ko habuze ikintu amasezerano yari ashingiyeho cyangwa indi mpamvu ntarengwa itunguranye, inshingano y'urwo ruhande yo gukora ibisabwa ivaho, keretse iyo uko ibintu bimeze bibigaragaza ukundi”.

AMASEZERANO ASANZWE HAGATI Y'IMPANDE ZOMBI AHINDUWE BY'AGATEGANYO KU BURYO BUKURIKIRA:

Ingingo ya mbere: Umushahara Mugihe ibikorwa bya siporo ku bibuga bihagaze, uhereye muri Mutarama 2021 kugeza igihe hazafatirwa amabwiriza mashya, umushahara ushyizwe kuri 30% y'umushahara wari usanzwe wemeranijwe mu masezerano y'akazi asanzwe hagi y'impande zombi. Iyi ngingo izajya ivugururwa buri gihe hakurikijwe uko ibintu bigenda bizagenda bihinduka. Ingingo ya 2: izindi ngingo z'amasezerano yambere yakazi Ingingo zikubiye muri iyi nyandiko zisimbura (by'agateganyo) ingingo y'amasezerano asanzweho irebana n'umushahara. izindi ngingo zose z'amasezerano ya mbere ntizihinduka.

Abakozi ba Rayon Sports guhera ku mushahara wa Mutarama bazajya bahabwa 30%
Abakozi ba Rayon Sports guhera ku mushahara wa Mutarama bazajya bahabwa 30%



source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-igiye-gukora-impinduka-mu-masezerano-ifitanye-n-abakozi-bayo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)