Mushambokazi Jordan yasezeranye n'umukunzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mushambokazi Jordan wari mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2018, yasezeranye n'umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim mu idini ya Islam.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021, gusa ntibyavuzwe cyane kuko n'ubukwe butemewe muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Corobavirus aho indi mihango izaba nyuma y'uko ubukwe bukomorewe.

Aba bombi bakaba barasezeranyijwe na Sheikh Ashrif Ndayisenga ari na we washyize hanze amakuru y'uko aba bombi baseseranye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto yicaye mu ntebe muri Salon iherekezwa b'amagambo avuga ko ariko bari bameze ubwo Mushambokazi Jordan na Mbonyumuvunyi Karim basezeraga ku busiribateri.

Ati"Uko niko twari twahabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, ubwo umuvandimwe Karim na Mushambokazi basezeraga ku buseribateri.'

Akaba yakomeje abifuriza kuzagira urugo ruhire ndetse bagahirwa muri byose bayobowe n'Imana.

Mushambokazi akaba yashimiye Sheikh kuba yarabanye nabo. Ati 'Sheikh mwarakoze cyane kubana natwe mu gikorwa cyacu cya Nikkah.'

Mushambokazi Jordan wari usanzwe usengera mu itorero rya Christian Life Assembly, muri 2020 ubwo yari amaze imyaka 2 amenyanye na Karim yemeye guhindura idini ndetse bafata n'irembo.

Ubutumwa bwa Sheikh aho ba Mushambokazi yahise amushimira
Mushambokazi na Karim bamaze gusezerana imbere ya Islam
Bagiye kubana nyuma y'imyaka irenga itatu baziranye
Sheikh ubwo yasezeranyaga Ashraf na Mushambokazi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mushambokazi-jordan-yasezeranye-n-umukunzi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)