Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezweho ingamba nshya kuri COVID-19 (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibyumweru bibiri birashize Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2021, iteranye ifata ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, gikomeje kugaragaza ubukana buri ku rwego rwo hejuru.

Iyo nama ni yo yafatiwemo ingamba zirimo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya guma mu rugo [Lockdown].

Nyuma yo gushyira Kigali muri guma mu rugo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyahise gitanga uburyo bwo gupima abantu benshi baba abo mu Mujyi wa Kigali no mu turere dutandukanye.

Muri icyo gikorwa cyakozwe hagendewe kuri buri kagari aho nko mu Mujyi wa Kigali hapimwe abagera ku bihumbi 20.

Ku wa 29 Mutarama, RBC yavuze ko abantu bagera ku 15000 ari bo bari bamaze gupimwa, muri bo 629 bangana na 4% basanzwemo ubwandu bwa COVID-19.

Nyuma y’iyo gahunda RBC n’Umujyi wa Kigali bahise batangira gupima abaturage bafite guhera ku myaka 25 kuzamura, ahari hateganyijwe gupimwa abantu 100 muri buri kagari, mu tugari 161 tugize Umujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa 2 Gashyantare [nyuma y’iminsi 15], abagize Guverinoma bongeye guterana barebera hamwe uko icyorezo gihagaze nyuma y’izo ngamba zikakaye zashyizweho zigamije gukumira ko cyakomeza guhererekanywa mu baturage.

Mu byitezwe muri iyi nama harimo gusuzumira hamwe imiterere y’icyorezo mu gihugu hose by’umwihariko muri Kigali, umaze ibyumweru bibiri muri guma mu rugo.

Umubare w’abahitanwa na COVID-19 uragenda urushaho kuzamuka, aho kuri ubu ari 198, mu gihe abamaze kuyandura na bo bagera ku 15 459. Ijanisha ku bandura riri kuri 4% mu gihe iry’abakira ari 66, 4%.

Imibare igaragaza ko kuva tariki 18 Mutarama kugeza ku wa 1 Gashyantare 2021, hamaze gufatwa ibipimo 93,289. Muri byo abantu bose bapimwe hagaragayemo abanduye Coronavirus 4,427.

Muri iyo minsi 14, abantu 2,909 bari basanzwe bafite Coronavirus barayikize ndetse bapimwe bigaragara ko nta bimenyetso byayo bagifite. Ni mu gihe abishwe nayo ari 56.

Muri rusange kuva muri Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaraga ku butaka bw’u Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 890,156, aho abasanganywe iki cyorezo bamaze kugera ku 15,459.

Abamaze gukira iki cyorezo ni 10,272 naho abakirwaye kuri ubu ni 4,989 mu gihe abo kimaze guhitana ari 198.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hari abandi barwayi 18 barembye cyane.

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezweho ingamba nshya kuri COVID-19
Iyi nama yitezweho gutanga icyerekezo gishya niba Umujyi wa Kigali uvanwa muri Guma mu rugo cyangwa ukagumishwamo

Amafoto: Village Urugwiro




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-paul-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-yitezweho-ingamba-nshya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)