Umwavoka yakoreye imibonano mpuzabitsina mu rukiko biteza impaka ndende #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Paredes yatanguranye akuramo imyenda hanyuma uwo mugore na we arakurikira bahita batangira gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe urubanza rwari rukomeje. Video yabo yakwirakwiye ku rubuga rwa Twitter.

Abacamanza babikurikiranye biri kuba, cyo kimwe n'abanyamategeko cyo kimwe n'abarimo gukurikirana urwo rubanza bose.

Paredes yarimo araburanira uregwa icyaha mu rubanza rwahuzaga itsinda ry'abagizi ba nabi ritinyitse cyane muri icyo gihugu.

Umucamanza John Chachua Torres warimo kuburanisha urwo rubanza, yahise aruhagarika ako kanya, ahita anavuga ko umwavoka Paredes asuzuguye urukiko.

Nyuma y'aho umucamanza Torres asangiye hakoreshejwe kamera ya Paredes, yahise ategeka ko uwo mwavoka akorwako iperereza, anahagarikwe muri urwo rubanza.

Torres yavuze ati:"Tubonye ibiteye isoni byerekanwa imbonankubone aha ngaha, nifuza ko akorwako iperereza byihuse."

Nyuma yo guhagarika urwo rubanza, umucamanza Torres yongeyeho inyandiko ivuga ko kuva ubwo umwavoka Paredes azwi nk'umuntu wasebeje urukiko, abavoka bagenzi we, hamwe n'urwego rw'ubucamanza muri rusange.

Kugeze ubu, Paredes nta bisobanuro aratanga kuri iyo myitwarire.

Mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize, umudepite umwe wo muri Argentine yeguye nyuma yo kuboneka asoma amabere y'umugore ubwo inteko ishinga amategeko yari yateranye hakoreshejwe ubuhanga bwa video.

BBC



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwavoka-yakoreye-imibonano-mpuzabitsina-mu-rukiko-biteza-impaka-ndende

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)