Perezida Paul Kagame abona Kwizera Olivier yararenganye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame abona umusifuzi yararenganyije umunyezamu w'Amavubi, Kwizera Olivier ku ikarita itukura yamuhaye ku mukino wa ¼ Amavubi yatsinzwemo na Guinea Conakry.

Ni ikarita uyu munyezamu yabonye ku munota wa 52 nyuma yo kwemeza ko yakoreye ikosa rutahizamu Yakhouba Barry, ni naho haje kuva igitego Amavubi yatsinzwe muri uyu mukino, iyi karita ntiyavuzweho rumwe na b'abantu batandukanye.

Uyu munsi ubwo yari yasuye ikipe y'igihugu nyuma yo kuva muri CHAN 2020, Perezida Paul Kagame yavuze ko bitwaye neza ariko na none ku mukino wa ¼ umunyezamu Olivier Kwizera yarenganye atari akwiriye ikarita itukura, ku giti cye abona akarita y'umuhondo yari yabonye ihagije.

Ati'mwitaye neza abantu barabikurkiye, kuba mutarageze ku mukino wa nyuma ngo mutware igikombe, niyo yari intego ikwiye no kuba intego, ariko aho mwageze bitewe n'ibyo mwakoreyemo muri rusange umuntu wese arabashima ko mwakoze neza kandi mukomereze aho.'

'Ibindi ntiriwe njyamo ngo bitazana amatiku, umukino mwatsinzwe narawukurikiye ariko nabonye harimo ibintu, ntabwo ndi umusifuzi ariko iyo nza kuba umusifuzi umukino mba narawugenjeje ukundi kuntu kurusha uko wagenze. Umunyezamu ari hehe? Ibyari byabaye mbere ngira ngo umunyezamu bari bahaye umuhondo wari uhagije, uko waje guhinduka umutuku ntibisobanutse. Ngenda nkurikirana naje no kubona umutoza n'umusifuzi baraho bahana(bahuje ibipfunsi) bati akazi turakujuje.'

Uyu mukino wa ¼ wabaye ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021 Amavubi yakinaga na Guinea mu mukino wa ¼ cya CHAN 202o irimo kubera muri Cameroun.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota 52, umunyezamu Kwizera Olivier yaje kwisanga asigaranye na rutahizamu wa Guinea, Yakhouba Barry ashaka uburyo amubuza gutambuka kugira ngo ajye gutsinda, yisanga amukoreye ikosa ritavuzweho rumwe.

Umusifuzi w'umunya-Maroc, Samir Guezzaz yahise asifura ikosa ndetse aha uyu munyezamu ikarita y'umuhondo.

Nyuma yo gutanga ikarita y'umuhondo yaje no guhamagarwa ajya kureba kuri VAR, aho yahise aza maze ahanagura ikarita y'umuhondo yari yamahuye amuha umutuku, umukino wari ugeze ku munota wa 56.

Iyi karita ntiyavuzweho rumwe kuko benshi bavugaga ko nta hantu na hamwe uyu mukinnyi yigeze akora kuri uyu rutahizamu.

Kwizera Olivier yahawe ikarita itaravuzweho rumwe
Perezida Kagame nawe abona Kwizera yararenganye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-paul-kagame-abona-kwizera-olivier-yararenganye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)