Perezida Museveni yavuze uko yafashije RPF ngo idatsindwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijambo rye mu 2002, Museveni yavuze ko byamusabye gukora ibintu bibiri ku kibazo cy'u Rwanda; gufasha RPF ngo idatakaza urugamba no kumvisha Habyarimana ko ibiganiro ari ngombwa.

Hashize imyaka 19 Museveni agize ati: 'Nafashe ibyemezo bibiri; Gufasha RPF ngo idatsindwa no kumvisha Habyarimana ngo yemere kujya mu biganiro. Nguko uko ibiganiro bya Arusha byatangiye.'

Aya ni amwe mu magambo agize zimwe mu mbwirwaruhame zaranze Perezida Yoweri Museveni kuva mu myaka 1980 kugeza ubu. Yatoranyijwe na The Daily Monitor ko ari mu yakunzwe muri ibyo bihe bisaga imyaka 30.

Mu mizo ya mbere, Museveni yakunze kumvikana mu itangazamakuru mpuzamahanga ko atazi iby'urugamba rwatangijwe n'Abanyarwanda b'impunzi bibumbiye muri RPF/RPA bari muri Uganda. Nyuma nibwo yatangiye kujya abivuga ku mugaragaro ko yateye inkunga iryo shyaka haba mu gisirikare no muri dipolomasi.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni uvuga ko yahagaze kuri RPF ngo idatsindwa, kuri ubu ntabanye neza n' u Rwanda kuva mu myaka isaga ibiri ishize. Ni ikibazo cyahawe ubuhuza ariko umuti uvugutwa nta gisubizo utanga.

Uganda ishinja u Rwanda kurwoherezamo intasi mu gihe u Rwanda narwo ruvuga ko ashyigikiye abashaka kurugabaho ibitero. Buri ruhande ruhakana ibivugwa n'urundi.

Hari n'abadatinya kuvuga ko uyu mugabo agirira ishyari u Rwanda yari yizeye ko azajya arubwira ibyo rugomba gukora, ingingo yafatwa nko gufana.

Ku ngingo y'ubufasha, bamwe muri RPA bavuga ko Museveni yabutanze haba mu bikoresho, imiti n'ibindi ariko ko adakwiriye kubigira urwitwazo kuko na we yafashe ubutegetsi mu 1986 abana b' u Rwanda bamuri inyuma kugeza mu nzu y'umukuru w'igihugu hatibagiranye n'abahasize ubuzima.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-museveni-yavuze-uko-yafashije-rpf-ngo-idatsindwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)