Nyaruguru: Umwarimu yirukanywe burundu mu kazi ka leta azira amakosa akomeye yakoreye abanyeshuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru bwirukanye burundu mu bakozi ba Leta umwarimu witwa Ndayisenga Félicien kubera amakosa akomeye ashinjwa arimo guha inzoga abanyeshuri, kubasohora mu kigo nijoro no kubashora mu ngeso mbi.

Itangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, kuri uyu wa Gatatu rimenyesha uwo mwarimu wigisha ku Rwunge rw'Amashuri rwa Runyombyi I ko yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta.

Rivuga ko icyo cyemezo gishingiye ku iteka rya Perezida No 064/1 ryo ku wa 16 Werurwe 2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b'amashuri y'incuke, abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga n'ubumenyingiro mu ngingo zaryo za 90, 97 na 98.

Hashingiwe kandi ku nama zatanzwe n'akanama gashinzwe gukurikirana amakosa y'abakozi ku wa 19 Mutarama 2021 kemeje ko ahabwa igihano cyo kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta.

Hashingiwe no ku cyemezo cya Komite Nyobozi y'Akarere ka Nyaruguru yateranye ku wa 29 Mutarama 2021 ikemeza ko ahabwa igihano kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

Iryo tangazo rigaruka kuri ayo makosa rigira riti 'Guha abanyeshuri wigisha inzoga kuko bazifatanywe saa Yine z'ijoro mu cyumba cya Mwarimu araramo no gukura abanyeshuri wigisha mu kigo saa Yine z'ijoro ukabajyana iwawe mu rugo.'

'Guhindura abana wigisha ibirara no kubashora mu ngeso mbi. Kwiyandarika no kutiha agaciro mu bo wigisha. Kurangwa n'ubusinzi. Kwiha ububasha bwo gutwara abanyeshuri babiri b'abakobwa iwawe saa Yine z'ijoro.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru avuga ko hashingiwe kuri ayo makosa hafashwe umwanzuro wo kumwirukana burundu.

Ati 'Nkwandikiye iyi baruwa nkumenyesha ko uhawe igihano cyo kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta.'

Akomeza avuga ko icyo gihano kizatangira gushyirwa mu bikorwa agishyikirizwa iyo baruwa kandi akaba agomba gusiga akoze ihererekanyabubasha.
Src: Igihe



Source : https://impanuro.rw/2021/02/03/nyaruguru-umwarimu-yirukanywe-burundu-mu-kazi-ka-leta-azira-amakosa-akomeye-yakoreye-abanyeshuri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)