Niba wanga imyambarire y'umukunzi wawe, dore ibintu by'ingenzi ukwiye kumukorera. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe uri umusore cyangwa se inkumi gusa ukabona imyambarire y'umukunzi wawe itakunyura,singombwa guhita ubimubwira, kuko akenshi bishobora kidatuma ahinduka ahubwo bikaba byabateranya.Muri iyi nkuru turareba ibintu by'ingenzi wahita umukorera kandi byamufasha.

Mu gihe rero wifuza ko umukunzi wawe ahindura uburyo yambara, dore ibyo wakora :

1.Jya ukunda kumuherekeza iyo agiye guhaha imyenda

Saba umukunzi wawe ko wifuza ko mujyana igihe agiye kugur aimyend ango umufashe guhitamo. Gusa nabwo biba byiza kureka akajya akubaza uko ubyumva aho kugenda ushaka kumutegeka ibyo wowe ukunda.

2.Muhe impano z'imyambaro wifuza

Igihe wamuhaye impano ntukagendere ku byo asanzwe akunda kwambara ahubwo wowe wamuhitiramo ibyo ukunda. Iyo iyo mpano amaze kuyakira akaba yakwambar aibyo wamuhaye, ujye umubwira ko yabaye mwiza, ko aberewe n'andi magambo meza atuma akund aibyo yambaye kurusha ibyo yari asanganywe. Gusa na none ntabwo wakorengagiza ibyo akunda cyane ngo umugurire ibyo wowe wifuza ijana ku ijana.

Hurizamo hagati. Urugero niba akunda kwambara amabara udakunda ariko ukab aukund aforme yayo, icyo gihe uzamugurira forme akunda ariko ifite amabara wowe ukunda.

3.Irinde gutesha agaciro imyambarire ye

Burya iyo utesha agaciro ikintu umuntu akunda biba ari ukumutera imbaraga zo kurushaho kugikunda. Niba ari umukobwa wimubwira ko imyambaro yambara ari nk'iyy'indaya cyanwg ase ari umusore ngo umubwire ko yambara nk'abasore b'ibirara. Ibyo ntabwo byatuma ahinduka ahubwo byatuma mutandukana mubipfuye.

4.Musabe kwambara ibyo ukunda mu buryo bunyuze ku ruhande

Aho guhita ubimubwira ako kanya, sa nkuw'inyuza hirya no hino umubaza utubazo tuganisha ku kwambara ibyo ukunda ariko utabimutegeka. Urugero niba yambara ipantaro akayimanura cyane wamubaza uti: ' Ariko umunsi umwe uzagerageze wambare uzamuye ipantaro turebe uko uba umeze' nubwo atabikora ako kanya ariko bisigara mu mutwe akamenya ko aribyo ukunda nubwo utahise ubimubwira.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/niba-wanga-imyambarire-yumukunzi-wawe-dore-ibintu-byingenzi-ukwiye-kumukorera/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)