Miss Aurore Kayibanda yaba yaratandukanye n'umugabo we mu ibanga? – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Aurore Kayibanda n'umugabo we, Egide Mbabazi, ni bamwe mu byamamare nyarwanda bagiye bakunda kuvugwa cyane bitewe n'amafoto atandukanye aba bombi bagiye bakunda gusangiza abakunzi babo ndetse n'ababakurikirana muri rusange babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha by'umwihariko urubuga rwa instagram. Nkuko bigaragara ku rubuga rwa instagram rwa Miss Aurore Kayibanda biragaragara ko nta muntu n'umwe akurikira ugereranyije no mu minsi ishize kuko Miss Aurore wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2012 yakurikiranaga umugabo we ariwe Egide Foxworth gusa kuri ubu nta muntu numwe Miss Aurore Kayibanda akurikirana hakaba hibazwa niba aba bombi baba bakiri kumwe mu rukundo cyangwa se baba baratandukanye mu ibanga.

Miss Aurore Kayibanda ntabwo agikurikirana Egidefox kuri instagram

Si ibi gusa kuko n'amafoto Miss Aurore Kayibanda yifotoranyije na Egidefox kuri ubu ntabwo agaragara ku rubuga rwa instagram rwa Miss Aurore Kayibanda, iyi nayo akaba ari imwe mu mpamvu itera kwibaza ko aba bombi bashobora kuba baratandukanye mu ibanga. Ku ruhande rwa Egide nawe nta foto ari kumwe na Miss Aurore Kayibanda ikigaragara ku rubuga rwe rwa instagram.

Iyi nkuru yuko Miss Aurore n'umugabo we, Egide bashobora kuba baratandukanye ivuzwe mu gihe muri Nyakanga 2018 aba bombi basezeranye kubana nk'umugabo n'umugore nyuma y'amezi atanu Egide mu gihe tariki ya 28 Gashyantare 2018, Egide yambitse impeta Miss Aurore Kayibanda amusaba ko yazamubera umugore, Aurore nawe ntiyazuyaza ahita abyemera.

Amafoto ya Egide na Miss Aurore ubwo basezeranaga kubana n'umugabo n'umugore

Amafoto ya Egide na Miss Aurore ubwo yambikagwa impeta

Amwe mu mafoto y'urwibutso ya Miss Aurore Kayibanda na Egide atakiboneka ku mbuga za instagram z'aba bombi:

Image result for miss aurore yakoze ubukwe

Image result for miss aurore yakoze ubukwe

Image result for miss aurore yakoze ubukwe

Image result for miss aurore na egide

Image result for miss aurore na egide

Image result for miss aurore na egide

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/miss-aurore-kayibanda-yaba-yaratandukanye-numugabo-we-egidefox-mu-ibanga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)