Ni iby'agaciro guhabwa ubwenegihugu bw'igihugu nkunda n'umutima wanjye wose- David Toovey #rwanda #RwOT

webrwanda
0

David Toovey ari mu bantu batatu baraye basohotse mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gashyantare 2021 ko bahawe ubwenegihugu.

Mu Kinyarwanda cyiza yanditse kuri Twitter ye, David Toovey yagize ati 'Ntewe ishema rikomeye no kwitwa Umunyarwanda !

Yakomeje agira ati 'Ni iby'agaciro gakomeye guhabwa ubwenegihugu bw'igihugu nkunda n'umutima wanjye wose. Ndanezerewe bitavugwa. Murakoze cyane kunyakira imuhira'

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bafashije David Toovey kwishimira iyi nkuru nziza ari na ko bamwifuriza kwisanga mu muryango mugari w'Abanyarwanda.

Aba bagiye bamufasha kubyishimira, barimo Ange Ingabire Kagame wagize ati 'Ikaze iwanyu.'

Barimo kandi Guverineri w'Intara y'Amajyarugurum Hon Gatabazi Jean Marie Vianney wagize ati 'Urabikwiriye rwose Dawudi we. Turakwishimiye.'

David Toovey umaze igihe atuye mu Rwanda akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga agaragaza ubwiza bw'u Rwanda.

Ni umwe mu bagaragara cyane mu bukangurambaga bwa Visit Rwanda, akaba akunze gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibyiza bitatse iki gihugu cy'imisozi 1000.

David Toovey ukunze no kwandika ku ngingo zinyuranye ziganjemo ibidukikije, yanagiye akora imirimo inyuranye mu Rwanda irimo igaruka cyane ku bujyanama mu bigo bikomeye mu Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ni-iby-agaciro-guhabwa-ubwenegihugu-bw-igihugu-nkunda-n-umutima-wanjye-wose-David-Troovey

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)