Ni gute wasabana n'Imana kandi itaboneshwa amaso? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe ntabwo Imana iboneshwa aya maso yacu, ariko kuva na kera kose Imana yagiranaga ubucuti n'abantu kandi na bugingo n'ubu, mu mahanga yose abayubaha bagakora ibyo gukiranuka abo Imana irabemera.

Hari amagambo ahumuriza umutima aboneka muri Yakobo 4:8, hagira hati: 'Mwegere Imana na yo izabegera.' Ibyo bigaragaza ko kugirana ubucuti n'Imana bishoboka. Ariko se 'wakwegera' Imana ute ku buryo ugirana ubucuti na yo, kandi itaboneka?

Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka turebe uko bigenda kugira ngo abantu bagirane ubucuti. Ubusanzwe abantu batangira bibwirana, buri wese akamenya izina rya mugenzi we.

Hanyuma uko bagenda baganira buri gihe bakabwirana ibibari ku mutima n'ibyo batekereza, ubwo bucuti bugenda burushaho gukomera, kandi iyo buri wese akoreye mugenzi we ibikorwa byiza, bishimangira ubucuti bwabo. Uko ni na ko bigenda kugira ngo umuntu agirane ubucuti n'Imana.

'Ntushobora kugirana ubucuti n'Imana niba utazi izina ryayo.' Igishimishije ni uko Imana yifuza ko uyegera, nk'uko byavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi. Ku bw'ibyo, ni nk'aho yo ubwayo yakwibwiye ikoresheje Bibiliya igira iti 'ndi Uwiteka. Iryo ni ryo zina ryanjye.'Yesaya 42:8.

Ese Imana yifuza ko tumenya izina ryayo kandi tukarikoresha? Suzuma ibi bikurikira: izina ry'Imana ryandikwa mu ngombajwi enye z'igiheburayo, riboneka mu nyandiko y'umwimerere w'Ibyanditswe by'Igiheburayo incuro zigera hafi ku 7.000. Ni ryo zina riboneka incuro nyinshi muri Bibiliya kurusha andi mazina yose.Nta gushidikanya, ibyo bigaragaza ko Imana yifuza ko tumenya izina rye kandi tukarikoresha.

Mbere y'uko abantu babiri bagirana ubucuti, babanza kwibwirana. Ese waba uzi izina ry'Imana?

Icyakora hari abashobora kumva ko gukoresha izina ry'Imana byaba ari ukuyisuzugura, kubera ko yera kandi ikaba ishobora byose. Birumvikana ko gukoresha izina ry'Imana mu buryo budakwiriye ari bibi, kimwe n'uko utakoresha nabi izina ry'incuti yawe magara.

Icyakora, Imana ishaka ko abayikunda bubaha izina ryayo kandi bakarimenyekanisha (Zaburi 69:30, 31; 96:2, 8). Wibuke ko Yesu yigishije abigishwa be gusenga bagira bati 'Data uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe.' Dushobora kugira uruhare mu kubahisha izina ry'Imana turimenyesha abandi. Ibyo bizatuma turushaho kuyegera. Matayo 6:9.

Bibiliya igaragaza ko Imana yita mu buryo bwihariye ku muntu 'Utekereza ku izina ryayo' cyangwa uriha agaciro (Malaki 3:16). Imana yahaye umuntu nk'uwo isezerano rigira riti 'Nzamurinda kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza kandi nzamusubiza.

Nzabana na we mu gihe cy'amakuba' (Zaburi 91:14, 15). Niba twifuza kugirana ubucuti n'Imana, ni iby'ingenzi ko tumenya izina rye kandi tukarikoresha.

Source:amasezerano.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-gute-wasabana-n-Imana-kandi-itaboneshwa-amaso.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)