Ambasaderi Kalisa yatanze kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Algeria - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Sabri Boukadoum yakiriye Ambasaderi Kalisa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gashyantare 2021.

Aba bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zigamije kwagura umubano hagati y'u Rwanda na Algeria, ariko hibandwa cyane ku masezerano y'imikoranire.

U Rwanda na Algeria bisanganywe umubano mwiza watangiye mu 1978. Ibihugu byombi bihuriye mu miryango irimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Ihuriro ry'Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD), Loni n'Umuryango Mpuzamahanga w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, OIF.

Algeria iri mu bihugu bya mbere byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AFCTA) yasinyiwe mu Mujyi wa Kigali muri Werurwe 2018.

Umubano kandi wahamye birushijeho binyuze mu ngendo z'abayobozi bo ku mpande zombi.

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Algeria muri Mata 2015 ndetse Mushikiwabo Louise wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yasuye iki gihugu mu 2014.

Mu 2016, ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali (5th Kigali International Conference Declaration (KICD) yabereye mu Mujyi wa Algiers, Madamu Jeannette Kagame, yahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n'umukobwa kubera ibikorwa bya Imbuto Foundation.

Algeria n'u Rwanda binafitanye imikoranire mu bijyanye n'umutekano ndetse n'uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu rwa Gasabo bajya kuhiga. Mu mwaka w'amashuri wa 2016/2017, Algeria yabahaye buruse 25 u Rwanda.

Algeria ihagarariwe na Chargé d'Affaires ufite Icyicaro mu Mujyi wa Kigali kuva mu Ugushyingo 2019.

Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n'ubukungu, imibereho myiza y'abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by'umuco ndetse n'imikoranire n'ayandi.

Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n'ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n'uburezi.

Ambasaderi Kalisa asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Misiri, Algeria ndetse aheruka gutanga impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Libya.

Ambasaderi Alfred Gakuba Kalisa yashyikirije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Algeria, Sabri Boukadoum, kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Minisitiri Sabri Boukadoum yakiriye Ambasaderi Kalisa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gashyantare 2021
Bombi bagiranye ibiganiro bigaruka ku mubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-kalisa-yatanze-kopi-z-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-146779

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)