Miss Jojo utazibagirana, ni iki abahanzikazi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

InyaRwanda.com, twaganiriye na Pastor P na Jay P aba Producers b'abahanga u Rwanda rufite bamukoreye indirimbo bakaba n'inshuti ze za hafi ndetse bakaba basobanukiwe byinshi kuri muzika. Bamwe na bamwe bifuza gutera imbere mu muziki tubona ubu n'abashaka kwamamara. Hari abaziko kubigeraho arukwandika baganisha mu bishegu, hari abaziko arukwerekana ikimero cyabo mu buryo butandukanye haba mu mashusho y'indirimbo n'ahandi bagatwika akayamvugo y'ubu.

Yewe hari n'abazi ko ari ugukoresha ibisindisha n'ibiyobyabwenge n'ibindi umuntu atarondora nyamara hari uwavuze ngo umuntu asarura icyo yabibye kandi agapfa kaburiwe ni impongo. Burya ngo uticaranye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze. Abameze gutya ntawabarenganya hari n'igihe batabona ababagira inama.

Producer Pastor P na Jay P bavuze ibyo abahanzikazi Nyarwanda b'ubu bakwiriye kwigira kuri Miss Jojo


Producer Pastor P na Jay P bakoreye indirimbo hafi ya zose Miss Jojo bakaba n'inshuti ze babanye mu gihe cye mu muziki kugeza n'ubu kandi bakaba bakurikirana ibya muzika Nyarwanda, batangaje byinshi abahanzikazi bubo bashobora kwigira kuri Miss Jojo wabatinyuye bikabafasha gutera imbere mu muziki wabo.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Produce Jay P yagize ati "Ikintu cya mbere ni ishyaka no gutinyuka, kugira gahunda no kwiga kuko mu muziki umuntu ahora yiga haba gucuranga kuko we yaramaze no kubimenya".

Yakomeja avuga ko ikindi bamwigiraho cyabafasha ari ukumenya kugira uruhare ku mushinga w'indirimbo igihe bari muri studio ntibabiharire Producer gusa. Ibi yabihuje no kumenya kugira imyandikire myiza, ati "We yari umwanditsi mwiza agahimba bijyanye ibihe bihari.

Ntawo yajyaga ahimba nk'ibi bintu by'ibishegu tubona nta n'ubwo yigeze abishyigikira kandi ntibyamubujije kwamamara. Ntabwo kuririmba ibishegu cyangwa amagambo y'urukozasoni no kwambara nabi aribyo bituma umuntu yamamara oya!".


Jay P arasaba abahanzikazi b'ubu gufatira urugero kuri Miss Jojo

Icy'ingenzi Jay P yagarutseho ni ikijyanye no kwitinyuka no gushyiraho igiciro umuhanzi akwiye (kumenya guca amafaranga yihagazeho nk'umuhanzi igihe bamutumiye) byamuranze mu gihe cye no kumenya gutegura ibitaramo.

Yakomeje ashimangira ko Miss Jojo atandukanye nabo tubona ubu ijana ku ijana ku buryo kugeza n'ubu kuri we amukumbuye mu muziki. Uyu Jay P yakoreye indirimbo nyinshi Miss Jojo kuri Album ye ya mbere, yakoze 6 zirimo izakunzwe nka; "Tukabyine", "Respect", "Impundu" n'izindi.

Mugenzi we Pastor P mu kiganiro na InyaRwanda.com, yagize ati "Icyo bamwigiraho yari umuntu washakaga gutanga umusanzu we mu buryo bwubaka buri gihe mu byo akora, yaba mu kwishima agakora indirimbo ituma umuntu najya kwishima ari bwishime koko, ariko akagerageza no kuririmba kubibazo bindi bihari kugirango abamwumva bagire kintu bakuramo kibubaka".

Yakomeje avuga ko yakoze umuziki mu gihe kitarimo amafaranga akawukora nk'umuhamagaro bitandukanye n'ubu aho abawukora bafite icyo bagamije aho kwita ku cyo batanga. Yunze mu rya mugenzi we asobanura ukuntu igihe agiye yabaga agiye kwandika yabihaga umwanya ati "Yafataga umwanya wo kwandika, ibyo yanditse akabigoragoza akareba niba nta bundi buryo yabivugamo butunganye kurusha. Ikintu kitwa kwandika n'uburyo ibyo yanditse biri busohoke yabyitagaho cyane".

Pastol P yavuze ko abahanzikazi nibatigira kuri Miss Jojo ikinyabupfura abana babo bazabaseka kera


Aha yahise aboneraho kunenga aba bahanzikazi b'ubu. Yagize ati "Ab'ubu usanga bita kuko bivuga hahahahah!, bita kuko bivuga ntago bita kuko bisobanura usanga baba bashaka Hit. Yego Hit sawa ariko usanga bareba ibigezweho ntibarebe ngo igikenewe n'iki".

Ku bijyanye n'imyitwarire naho yatanze urugero rworoshye ati "Nta makuru ye umwana we azabona ateye isoni. Abahanzikazi b'ubu mu gihe bazaba bahagaritse nta kintu kibi abana babo bazasanga ko ubu ibintu byose byibika ku mbuga nkoranyambaga?"

Atajuyaje yavuze ko abenshi mu bahanzikazi b'ubu abana babo bazabona ama Video cyangwa amafoto atari ngomwa n'ubwo ubu badashobora kubyumva agaragaza ko icyo gihe n'ikigera batazabyishimira. Ati "Icyo gihe ntabwo bazaba Proud yabyo".

Ibi byari mu rwego rwo kugaragaza ko abahanzikazi b'ubu bagakwiye kwigira ikinyabupfura kuri Miss Jojo kuko kugeza ubu we nta kintu kidahesheje icyubahiro yakoze wasanga ku mbuga zitandukanye nk'uko twagiye tubibona ku bandi tudatunze agatoki.

Pastor P nawe yamukoreye indirimbo nyinshi kuri Album ye ya mbere zirimo nka "Nganirira", "Incuti", "Beletirida", n'izindi. Miss Jojo yatangiye umuziki mu mwaka wa 2006 aza gutangaza ko awuhagaritse muri Nyakanga 2012 ubu akaba ari umugore wa Salim Minani barushinze muri Nyakanga 2017.


Miss Jojo yabera urugero rwiza abahanzikazi b'ubu

REBA HANO INDIRIMBO 'TUKABYINE' YA MISS JOJO NA RAFIKI



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102829/miss-jojo-utazibagirana-ni-ibiki-abahanzikazi-bubu-bamwigiraro-ikiganiro-na-pastor-p-na-ja-102829.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)