Amakosa 10 akorwa nabagabo bubatse ingo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

1. Gutekereza ibyishimo byo mu buriri wenyine utitaye ku wo mwashakanye 

 Abagabo benshi ni ba nyamwigendaho ku ngingo yo gutera akabariro ndetse ntibatekereza ku byishimo by'abagore babo. Kutita ku byishimo by'umugore wawe igihe muri mu gikorwa cy'abashakanye bishobora kugusenyera urugo vuba cyane. Kugira ngo mwembi mubashe kwishimira iki gikorwa bisaba ko muganira byo ku rwego rwo hejuru mukaganira mutuje kandi mukumvana. 

 2. Kwaya umutungo w'urugo

Kugira ibyo ugira bihenze utabanje kubiganiraho n'umugore wawe cyangwa kwaya umutungo w'urugo ni irindi kosa abagabo bakora rikaba ryabasenyera. Kuba ufite konti muri banki ukayihisha uwo mwashakanye ni 'sakirirego' mu rugo. Iyo utumye umugore wawe atamenya ibyerekeye umutungo wawe, bituma yumva adakunzwe bihagije ndetse akaba yakwibona nk'umunyamahanga mu rugo rwanyu. Ni ngombwa ko wizera umugore wawe n'umutima wawe wose ndetse n'ubutunzi bwawe. 

 3. Kwigira ntibindeba mu kurera abana

  Abagabo benshi baharira abagore uburere bw'abana babo bakibwira ko icyo basabwa gukora gusa ari ugutanga ibitunga umuryango, kandi ibi bihabanye n'ukuri. Si byo na gato rwose kwirengagiza uruhare rwawe rwo kurera abana ufatanyije n'uwo mwashakanye. Ukwiye gufata umwanya ukawumarana n'abana bawe ndetse ukugira uruhare runini mu buzima bw'abana bawe.

 4. Kutita ku mubiri wawe 

Abagabo benshi baba bifuza ko abagore babo bita ku mibiri yabo nyamara bo batabikora. Uko umugabo agaragara ni ikintu abagore bitaho kandi kibatera ishema. Abagabo benshi iyo bamaze gushaka, ntibongera kugira icyo bakore ngo bite ku mibiri yabo kandi ntibishimisha abagore. Nkuko wifuza ko umugore yiyitaho nawe ni ko uba ugomba kubigenza. 

5. Kudateganyiriza ejo hazaza 

Nk'umutware w'urugo, ukwiye gutekereza no kumenya guteganyiriza umugore n'abana bawe. Ugomba gupangira urugo rwawe ahazaza, ubutunzi bwawe, abana n'ibindi. Ntukabe umugabo ubaho nk'ubara ubukeye, akarya nk'aho ari bwo bwa nyuma. Ugomba guteganya ikizababeshaho mu busaza, utagishoboye gukora, ugateganyiriza igihe uzaba wapfuye cyangwa abana bawe nibashyingirwa n'ibindi. 

 6. Kutumva umugore wawe 

Abagabo benshi ntibabasha kubona abagore babo nk'umufasha cyangwa umufatanyabikorwa bituma batabatega amatwi ngo bumve uko babona ibintu. Ntukumve ko uzi ibyo umugore agiye kuvuga ngo umuce mu ijambo mbere y'uko avuga uti 'Ni ay'abagore'. 

 7. Kutizera umugore wawe 

 Kutizera umugore ngo ube wamubitsa amabanga akomeye ni irindi kosa abagabo benshi bubatse bakora mu ngo. Umugore wawe aba agomba kuba umuntu ubwira udukuru twose ndetse ukamubitsa utubanga twose; ni urubavu rwawe. Umugore wawe ashaka kumenya ikikwerekeye cyose kandi erega nta cyo atazi, wigira ibyo umukinga rero.

 8. Kwemerera umuryango n'inshuti zawe gusuzugura umugore wawe 

Nk'umugabo, uzaba utsinzwe niwemerera abagize umuryango wawe ndetse n'inshuti zawe kutubaha umugore wawe. Umuntu wese utubashye umugore wawe nawe aba agusuzuguye; ni ibyo rwose. Ujye wirinda kuvuga nabi no gutaranga umugore wawe mu ruhame bitazatuma ata icyubahiro cye. 

Umuryango ndetse n'inshuti zawe bagomba kumenya gusa ibyiza by'umugore wawe, ibibi ni wowe ugomba kubimenya gusa. Wowe n'umugore wawe ni mwe mwenyine mugomba kwicarana mugakemura ibibazo mufite mutihaye rubanda. 

 9. Kudasaba imbabazi wahemutse 

Kutemera gusaba imbabazi wafuditse ni rimwe mu makosa abagabo bakora mu mibanire y'abo mu ngo. Abagabo benshi bibwira ko ari ukwisuzuguza no kwitesha agaciro gusaba imbabazi umugore kandi mu by'ukuri si byo. Kuba uri umugabo si impamvu yo kuba utasaba imbabazi umugore wawe igihe wamukoshereje. 

 10. Kugereranya uwo mwashakanye n'abandi bagore 

Kugereranya umugore wawe n'abandi ni bibi cyane ndetse bishobora kugusenyera; ntukagereranye uwo mwashakanye n'abandi bagore. Iteka ryose iruhande rwawe, aho ukorera n'aho uba ntuhazabura abagore bafite ibyo barusha umugore wawe, ariko se uzi ibibi cyangwa intege nke abo bagore bagira? Jya wita, uteteshe, ukunde kandi wubahire umugore wawe uko ari bitari ibyo akora cyangwa adakora. 

Src:www.pschologytoday.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102818/amakosa-10-akorwa-nabagabo-bubatse-ingo-102818.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)