Kubera Covid-19, Miss Rwanda 2021 ishobora ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

INYARWANDA yabonye amakuru avuga ko byinshi mu bikorwa by'iri rushanwa bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga. Ndetse ko abakobwa bo mu Ntara bazajya bohereza Video.

Miss Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up yabwiye INYARWANDA ko mu minsi iri imbere bazatanga uko iri rushanwa rizakorwa. Ati "Amakuru yose muzayahwa muri ibi bihe bigiye kuza, vuba kandi."- Ntiyerura neza uko iri rushanwa rizakorwa, gusa avuga ko 'vuba cyane' bazatangaza byinshi kuri iri rushanwa.

Kuri gahunda y'iri rushanwa ku wa 06 Gashyantare 2021 ryagombaga kubera kuri Hill Top hotel, ku wa 20 Gashyantare 2021 hagatoranywa abajya muri Boot Camp.

Ni mu gihe ku wa 21 Gashyantare na tariki 06 Werurwe 2021 abakobwa bari muri Miss Rwanda bagombaga gukora ibikorwa by'urukundo. Urubuga rwa missrwanda.rw rwerekana ko umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekana ku wa 20 Werurwe 2021.

Amajonjora y'ibanze ya Miss Rwanda 2021 yagombaga gutangirira mu Karere ka Rubavu ku wa 09 Mutarama 2021, asubikwa kubera icyorezo cya Covid-19. Icyo gihe, abategura iri rushanwa bavuze ko bazakorana n'inzego z'ubuzima kugira ngo basubukure iri rushanwa.

Kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2021 byatangiye kuva ku wa 11 Ukuboza 2020. Bigaragara ko kwiyandikisha bizarangira ku wa 06 Gashyantare 2021.

Umukobwa wiyandikisha muri Miss Rwanda asabwa kwerekana impamyabumenyi y'ibyo yize mu mashuri yisumbuye cyangwa muri Kaminuza, avuga Intara abarizwamo cyangwa Umujyi wa Kigali hanyuma akivugaho (Short Biography), abiherekeresheje gushyiraho ifoto imugaragaza wose (Full Picture).

Ibihembo bizahabwa abakobwa bazegukana amakamba muri Miss Rwanda 2021:

1.Ibihembo kuri Miss Rwanda 2021:

-Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 30 Frw

-Mu gihe cy'umwaka umwe azahembwa miliyoni 9.600.000 Frw, bivuze ko ku kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw atangwa na Miss Rwanda Organization.

-Azishyurirwa (Bourse) kwiga muri Kaminuza ya Kigali (UOK)

-Umushinga we uzaterwa inkunga n'ikigo Africa Improved Food [AIF]

-Azahabwa 'Lisansi' y'umwaka wose izatangwa na sitasiyo Merez Petroleum

-Azahabwa internet y'umwaka wose izatangwa na TruConnect Rwanda

-Mu gihe cy'umwaka umwe azatunganyirizwa umusatsi na Keza Salon

-We n'umuryango we mu mpera z'icyumweru bemerewe gutemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'umwaka wose.

-Yemerewe ifunguro mu gihe cy'umwaka wose muri Café Camellia

-MTN Rwanda izamuha telefoni igezweho 'Smarth Phone'

2.Umukobwa uzegukana ikamba ry'Igisonga cya mbere

-Azahembwa miliyoni 1.800.000 Frw azatangwa na Bella Flowers

-Azishyurirwa (Bourse) muri Kaminuza ya Kigali (UOK)

-Mu gihe cy'amezi atandatu nu mpera z'icyumweru yemerewe gusohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata

3.Igisonga cya kabiri

-Volcano Express izamuheemba 1.800.000 Frw

-Azahabwa 'Bourse' yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

-Yemerewe kuba mu mpera z'icyumweru yajya asohoera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'amezi atatu

4.Umushinga urimo agashya 'Innovative Project'

-Azajya ahabwa 500.000 Frw buri kwezi angana na miliyoni 6 Frw mu gihe cy'umwaka umwe azatangwa na Banki ya Kigali (BK)

-Umushinga we uzakurikiranwa anahabwe ubufasha mu by'imari na BK

-Azahabwa 'Bourse' yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

5.Nyampinga w'Umurage [Miss Heritage]

-Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd

-Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

-Azanafashwa na IGIHE Ltd mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha umuco Nyarwanda n'Indangagaciro zawo

5.Nyampinga wakunzwe kurusha abandi [Miss Popularity]

-Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na MTN Rwanda

-Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa na MTN Rwanda

-Internet y'umwaka wose izatangwa na MTN Rwanda

-Azajya ahamagara ku buntu nabyo bizatangwa na MTN Rwanda

-Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

6. Umukobwa wabaniye neza bagenzi be [Miss Congeniality]

-Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Peters Bakers

-Azahabwa na Bourse ya Kaminuza ya Kigali

7.Umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photogenic]

-Azahabwa 1.800.000 Frw [umuterankunga ntaramenyekana]

-Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

8.Umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner]

-Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na HDI Rwanda

-Azahabwa Bourse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali

Miss Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda agiye kubona umusimbura

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda azamenyekana ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102828/kubera-covid-19-miss-rwanda-2021-ishobora-kuba-hifashishijwe-ikoranabuhanga-102828.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)