Minisitiri Uwamariya yasabye ibigo gutegura uburyo bwihariye bwagabanya ubucucike mu ishuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje ku wa 23 Gashyantare 2021, ubwo yasuraga Urwunge rw'Amashuri rwa Remera Catholique harebwa uko ingamba zo kwirinda Coronavirus mu mashuri ziri kubahirizwa.

Mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa 19 Gashyantare 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika yafashe, harimo ko amashuri yose yaba aya leta n'ayigenga na za kaminuza afungurwa.

Mu kigo Minisitiri Uwamariya yasuye, habarurwa abanyeshuri 2053 barimo abo mu mashuri abanza n'ayisumbuye kugeza mu mwaka wa Kabiri, hiyongeraho n'abandi bashya bagiye gutangira mu mwaka wa Mbere w'amashuri abanza.

Yavuze ko ikibazo cy'ubucucike muri iki gihe kigaragara mu myaka ya mbere kurusha mu yindi. Ati 'Mu myaka ya mbere niho dufite ikibazo [cy'ubucucike] kandi na hano mwabibonye, ubwo ni ikibazo cyabayeho tugomba gushakira umuti.'

Yakomeje ati 'Birasaba ko ikigo cyibitegura neza ariko bakabitegura bibanda ku masomo y'ingenzi kugira ngo abana badasubira inyuma, hanyuma ya masomo ari rusange n'ubundi abana baba biga bakagenda bayiga mu myaka ikurikiyeho.'

Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Remera Catholique, Mujawamariya Odette, yavuze ko mu kugabanya ubucucike mu mashuri, ikigo ayobora cyateguye ko abana bazajya biga mu byiciro bibiri bamwe mu gitondo abandi nyuma ya Saa Sita.

Mu guca ikibazo cy'ubucucike mu mashuri no kugabanya urugendo umwana yakoraga, muri Kamena 2020 hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri 22 505 n'ubwiherero 31 932.

Gusa kuri ubu amashuri atangiye mu gihe iyubakwa ry'iryo byumba rigeze ku kigero cya 92%, mu gihe hari umubare w'abanyeshuri utangiye umwaka wa mbere usanga abari basanzwe.

Abana bagaragarije Minisitiri w'Uburezi ibyo bize mu gihe gishize
Abana bari bakuriye amasomo batarangara kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Abana basubukuye amasomo mu gihe bari bamaze ukwezi batiga
Abanyeshuri bakurikira amasomo bambaye agapfukamunwa
Minisitiri w'Uburezi yafashe ingwa yigisha umwanya muto
Abanyeshuri bari bishimye kongera gusubukura amasomo
Abanyeshuri bagirwa inama yo kwirinda kugenda mu gikundi ari benshi
Minisitiri w'Uburezi yabwiye itangazamakuru ko bagiye gukemura ikibazo cy'ubucucike bugaragara mu mashuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-uwamariya-yasabye-ibigo-gutegura-uburyo-bwihariye-bwagabanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)