Â
Benshi batunguwe no kubona umusaza w'imyaka 73 n'umukecuru w'imyaka 91 bakoze ubukwe. Uyu musaza witwa Calgent Wilson n'umukecuru witwa Evelina Meadder-Wilson bombi bakomoka muri AMerika y'Epfo mu gihugu cya Jamaica.
Amakuru y'urukundo rw'aba bombi ngo rwatangiye mu mwaka wa 2009 ubwo uriya mukecuru Evelina yarwaraga naho Calgent usanzwe ari umuhinzi ukomeye agashora amafaranga menshi mu bikorwa byo kuvuza uriya mukecuru.
Nyuma ni bwo bakomeje kujya baganira bamaze guhaga agasembuye bakagera no ku ngingo y'uko bazabana.
Ubukwe bw'uyu musaza n'uyu mukecuru usanzwe ufite abana bakuru bwabaye ku wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021 ubwo Evelina yizihizaga isabukuru y'imyaka 91 bubera mu gace k'iwabo kitwa St Thomas ho muri Jamaica.
Mukecuru Evelina avuga ko yabanje kwanga gushyingiranwa na muzehe Calgent kuko iteka yamubwiraga ibyo kubana ari uko yanyoye inzoga akagira ngo ni ukwikinira gusa abana be baza kumubwira ko yakwemera kuva ku izima akabana n'uriya musaza kugira ngo yishime.

