Kwezwa no guhinduka ku ngeso, ni ryo pfundo ry'ubukristo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa". 1Abatesalonike 4: 7

Iyo umuntu akijijwe (ariko neza) haba habaye igikorwa kiza kitwa gutsindishirizwa. Ni igikorwa gikorwa n'Umwuka Wera wenyine, nta ruhare rw'umuntu abagiramo. Yesu yaravuze ngo' Uwo mwuka naza azatsinda ab'isi abigishe amateka no gukiranuka'. Agakiza ni igikorwa gikorwa n'Umwuka Wera wenyine ugatsindishirizwa, ugatera intambwe ya mbere yo gukizwa.

Mu bice 3 bigize umuntu: Umwuka, ubugingo n'umubiri, mu gice kitwa umwuka icyazanye Yesu ni ukugira ngo dutsindishirizwe tuve muri kamere yo kwa Adamu, twakire Adamu wa 2 ari we Yesu Kristo. Kugira ngo tubashe gukora ubushake bw'Imana no kuba abo Imana yifuza, icyo ni cyo gikorwa cyo kuvuka aho Yohana avuga ngo 'Abamwemeye bakizera izina rye yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b'Imana'.

Tubyarwa n'Umwuka Wera kubwo kwizera amaraso ya Yesu Kristo tukatura ibyaha twakoze tukaba dukijijwe cyangwa se tukaba tuvutse. Iyo ibi birangiye hari izindi ntambwe za ngombwa umuntu aba agomba gutera, akagira agakiza ko kukigero cya Kristo Yesu.

Mu gice kitwa ubugingo harimo: Kamere, amahitamo, amarangamutima, hakabamo n'ubwenge. Reka tuvuge ku gace kamwe kitwa 'Kweza' , Mu mwuka turatsindishirizwa ariko mu bugingo turezwa.

Kwezwa ni uguhinduka ku ngeso aho Pawulo avuga ngo 'Nshaka gukora ikiza ikibi kikantanga imbere, umubiri untera gukora ibyaha nzawukizwa n'iki', ariko yaje no gusobanukirwa ko muri Kristo Yesu ariho twezerezwa kandi ariho dukirizwa. Akomeza gutera intambwe agera igihe avuga ngo noneho 'Napfanye na Kristo Yesu nzukana nawe, sinjye uriho ni Kristo uriho muri njye'. Ati ' Ndamarana kugira ngo mfate icyatumye mfatwa na Kristo Yesu'.

"Nuko bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose". Abaroma 12:1-2

Ni ikihe kibazo abakristo benshi bagize?

By'umwihariko mu karere k'ibiyaga bigari, abanyamatorero bagize ikibazo cy'abantu bakiriye Kristo baza baremerewe baratsindishirizwa bamwe bakira agakiza yego, ariko ikibazo cyabaye ni uko abatwigishije batatubwiye uko umuntu yezwa n'uko ahinduka ku ngeso.

Twakijijwe nk'aho tuzapfa ejo, kandi hagati yo gukizwa no gupfa harimo ubuzima: Uzakene uzakira, bazagukunda bazakwanga, uziga cyangwa bizakunanira, uzabona akazi cyangwa uzashomera, mu buryo bw'amarangamutima uzagera ubwo ugira umugore n'abana… urwo rugendo rwose rugoma kubaho nyuma yo gukizwa.

Iyo udahagaze mu kwizera ngo umenye uko uzatsinda buri ngeso uzahura nayo muri urwo rugendo rw'ubuzima, uragwa. Ikintu kibabaje nko mu Rwanda, umuntu arakizwa agahita yirera.

Ntabwo ahinduka ku ngeso, ntazi uko batsinda ubusambanyi, ntazi uko batsinda irari, ntazi uko batsinda kubeshya, ibyo byose umuntu agahita abyinjirana mu masengesho. Guhinduka ku ngeso ni cyo kintu gikomeye kuko ingeso imwe ishobora kugufata n'imyaka 5 warakijijwe, waratsindishirijwe ariko ingeso imwe ikakuzengereza!

Ingeso kugira ngo uzayihindukeho, bisaba umuntu ugufata ukuboko(Umubyeyi wo mu mwuka): Bisaba umuntu wagendana nawe ubuzima bw'urugendo rwa gikristo, umuntu wateye intambwe ziruta izawe mu mwuka. Umuntu waguha umwanya akagutega amatwi, umuntu ugira ibanga, uwo wakwaturira ntubisange hanze. Iyo umaze gukizwa ukirera uragwa, aho abantu bahita batangira kujya mu buvumo, mu butayu, mu byumba, bakagenda batoragurayo uburere bubi aho hantu hose.

Iyo hatari mwene uwo muntu abafasha, ibyo bituma bataba abakristo beza kuko bireze. Kandi ingaruka zo kwirera zirigaragaza twese turazizi kuko abakristo dufite by'umwihariko mu Rwanda ubona ko badakomeye. Ibi wabishingira kukureba uburyo: Hari umubare munini w'utubari, ukibaza uburyo izo nzoga zinywebwa. Ese ni bande bazinywa?, ubusambanyi bukorwa ikigero buriho ni bande babukora?, hanyuma se iyo urebye ibigo ngororamuco dufite ni bande babirimo?.

Abo bose tuvuze ni abantu babatijwe, ni abantu bari baratsindishirijwe bananirwa guhinduka ku ngeso, hanyuma zibasubizayo. Kugira umuntu ugufasha mu rugendo rwo kwezwa no guhinduka ku ngeso, akakugeza ku rugero rw'igihagararo cya Kristo Yesu, ni iby'ingenzi kuko 'Kwezwa' niryo pfundo ry'ubukristo.

'Ntabwo twahamagariwe kwanduzwa, twahamagariwe kwezwa'

Kugira ngo wezwe, bisaba kwiyambura. Bibiliya iravuga ngo 'Umuntu niyiyeza akitandukanya n'ibidatunganye, azaba igikoresho cy'icyubahiro kigirira nyiracyo umumaro'. Kwezwa hari uburyo bubiri: Kwiyeza ubwawe no kwezwa Imana igiramo uruhare.

Kwiyeza ubwawe: Ni ukuvuga ngo uyu mwaka ushize nari mfite ingeso 5 ndazitsinda, ngiye kurwana n'izi zisigaye kugeza igihe nzagira umutima nk'uwari uri muri Kristo Yesu. Ugatangira kwitoza kwitandukanya n'ibidatunganye, kwitandukanya n'inshuti mbi, ukagenzura Filime ureba, ukagenzura ibyo utekereza.

Ukareba uko ukoresha social media, ugasenga, ugahuza ijambo ry'Imana n'ubuzima ubamo bwa buri munsi. Ukabana na benedta bakijijwe neza, ugakora ibishoboka byose kugira ngo wezwe uhinduke. Ntabwo watura mu ngeso hanyuma ngo uzayicike.

Umukoro: Imyaka umaze mu gakiza wadukorera akalisite k'ingeso umaze guhindukaho, n'izo ushigaje utarahindukaho?, hari intambwe ubona utera muri uru rugendo rwo kweza no guhinduka ku ngeso?. Kwezwa birashoboka, hari abamya benshi b'ibyo: Hari abari barabaswe no kwikinisha, ubusambanyi, kunywa inzoga…, ubu ni abahamya b'ibyo Imana yabakoreye.

Abantu benshi barakizwa bagatsindishirizwa ariko bagakomeza gutura mu ngeso zikabatsikamira, zikabatsinda. Nibwo bahita babihinira muri rya jambo ngo' Nshaka gukora ikiza ikibi kikantanga imbere, n'Imana irabizi ko turi abantu, ntimugakabye gukiranuka'. Bakagenda buhoro buhora, bikazarangira basubiye ku nzoga, bagasubira mu busambanyi, umuntu akazaba mubi kuruta uko yari mbere.

Kubera iki?, yaratsindishirijwe arakizwa, ariko ntiyabonye umuyobora, umufata ukoboko mu buryo bwo kwezwa( Gusa na Kristo Yesu). Dukwiye kuba turi abantu bashyira imbaraga mu kwezwa kuko niho hari imbaraga z'ubukristo. Niba Ubuntu Imana yakugiriye, agakiza wakiriye kakwemerera gusambana, kwikinisha…, ako gakiza ntacyo kakumariye.

Hari no kwezwa Imana igiramo uruhare(Umwuka Wera): Umwuka Wera ni Marene, kuriya marene aba hafi y'umugeni akamutunganya: Akamenya niba afite icyunzwe, niba ikanzu n'ivara bimeze neza, Umwuka Wera niko atugenzereza. Ariko iyo uvuye mu nzira yo kwezwa arivumbura akigendera. Ibuka rero ko ukeneye Umwuka Wera wo kukumurikira ku tugeso twose ukeneye guhindukaho.

Icyo nkundira Umwuka Wera iyo usabanye n'Imana, ahita aguhishurira ati' Ibi bireke, ibi ntubyambare, ibi ntubirye, aha ntugeyo, runaka ntimube inshuti azakwanduza, mbese ukajya wumva ufite ubuyobozi bw'Umwuka Wera muri wowe. Ese ufite Umwuka Wera?

Ukwiye gushyira imbaraga mu guhinduka ku ngeso no kwezwa buri munsi, kuko 'Kwezwa' ni ryo pfundo ry'ubukristo. Ingeso wanze guhindukaho ishobora kuzagusubiza inyuma, ugasanga na kagakiza uragatakaje, ukazarimbuka.

Wakurikira hano iyi nyigisho yateguwe inatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire, kuri Agakiza Tv

Source: Agakiza TV

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Kwezwa-no-guhinduka-ku-ngeso-ni-ryo-pfundo-ry-ubukristo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)