KNC yasabye Perezida Kagame kugaruka kuri Sta... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

KNC asanga kuba umukuru w'igihugu yaratangaje ko agiye kugaruka agakurikirana umupira w'amaguru, ibintu byari byarazambye, bigiye kongera kujya mu buryo.

Aganira n'umunyamakuru wa TV1, KNC yasabye Perezida Kagame ibintu bitatu, birimo no kugaruka ku kibuga agakurikira imikino y'imbere mu gihugu. Yagize ati:

Mbere na mbere ndashimira Umukuru w'igihugu ku bwitange bwe. Kuba atwemereye kugaruka muri Football, bigiye kuba byiza kurushaho. Icyo nasaba Umukuru w'igihugu, ni ukudufasha mu bikorwa remezo anatwongerereho amasitade. Muri Kigali izihari zibe zavugururwa, nka Sitade Mumena, iya Kicukiro nayo ibe yavugururwa. Dukeneye n'izindi nyinshi.

Yakomeje agira ati: 'Ikindi na none, nadufashe. Kuko mu by'ukuri kugura imipira abana bazakina mu ma Academy, wagana Minisiteri bakakubwira ngo nta gahunda yo gukuraho imisoro ku bintu uzanye utagiye gucuruza, usanga harimo ikibazo. Nibadufashe habeho koroherezwa niba uzanye imyenda y'abana, ukazana imipira y'abana, bigaragara ko koko ubijyanye mu iterambere ry'abana. Mu by'ukuri byagakwiye gusonerwa imwe mu misoro.

"Ikindi wenda nakwisabira Umukuru w'igihugu, n'ubwo ntawe utarababaye kubera umusaruro muke w'Amavubi, ariko igihe kirageze ngo twongere tumubone no kuri Sitade ku mikino imwe y'imbere mu gihugu. Aze arebe n'aho umupira ugeze ibyo bizanatuma natwe barimo tuvuga tuti turashyigikiwe kandi tugomba gushyiramo imbaraga'.

Nyuma y'uko Amavubi agerageje kwitwara neza muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, bakiriwe n'umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, ndetse icyo gihe yavuze ko nyuma y'igihe kirekire yarashyize ku ruhande ibijyanye n'umupira w'amaguru, yongeye kugaruka kubera abona bifite umurongo mwiza biriho.

KNC yizera ko kuba Perezida Kagame agiye kongera gukurikira umupira w'amaguru, byinshi bigiye gusubira ku murongo

Perezida Kagame yatangaje ko agiye kongera kugaruka gukurikira umupira w'amaguru wo mu Rwanda nyuma y'imyaka itanu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103143/knc-yasabye-perezida-kagame-kugaruka-kuri-stade-nyuma-yimyaka-5-anamugezaho-ibyifuzo-bibir-103143.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)